Ruhango: Hari kubakwa ikigo giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizatwara arenga miliyari 2 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikigo kizaba gishamikiye ku Ishuri Ryisumbuye Ryigisha Ubuhinzi n'Ubworozi rya Kinazi (ESK TSS).

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko iki kigo kizubakwa mu ntego yo kwagura icyari gihari kigahabwa ibindi byangombwa birimo amabagiro ane ya kijyambere, inganda zitunganya amata, ibyuzi umunani byororerwamo amafi, hakazashyirwa kandi imirimashuri izajya ikorerwamo ubuhinzi buteye imbere ya hegitari zisaga ebyiri.

Meya Habarurema yakomeje avuga ko bitazarangirira aho kuko abanyeshuri n'abarimu babo bazajya basohoka mu kigo bakajya kwigisha abahinzi baturiye ikigo bo mu gice cy'Amayaga mu Mirenge imwe yo mu turere twa Ruhango, Kamonyi na Nyanza.

Anavuga ko muri iki kigo bazajya bakenera umusaruro wo gutunganya kandi ugomba kuva mu baturage.

Ati ''Ni umushinga munini dufatanyamo na Leta ya Luxembourg, ibizajya biva mu bworozi haba mu mafi, ingurube, ihene, intama, inka se n'ibizivamo nk'amata, byose bizajya bitunganywa noneho bigurishwe mu Rwanda no mu mahanga i Burayi.'

Yakomeje abwira abaturage kumva neza ko icyo kigo kije ari umufatanyabikorwa uzabaherekeza mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi, kibagurira umusaruro wabo ndetse kinabongerera ubumenyi, bityo ko bakwiye kuzacyakirana yombi ibikorwa byacyo.

Umuyobozi wa ESK TSS, Oreste Musengamana, yavuze ko hari n'ibindi bikorwa bazajya bakora byongera umusaruro w'ubuhinzi birimo ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi, batunganye imbuto zo gutera byose mu nyungu zo kuzamura ubumenyi bw'abanyeshuri no no kuzamura umusaruro w'abahinzi bazajya bafatanya mu bushakashatsi no gukorana.

Kugeza ubu imirimo yo kongera inyubako n'ibindi bizakenerwa muri iki kigo igeze kuri 30%, ikazasozwa itwaye asaga miliyari 2 Frw. Ikigo nk'iki kandi kizubakwa mu Karere ka Musanze, ku buryo bizaba ari bibiri gusa mu Rwanda.

Inzu izashyirwamo imashini zizajya zitunganya umusaruro iri kubakwa, aho muri 'pavement' yayo bari gushyiramo ibyuma ngo ikomere zitazajya zitigisa inzu ikiyasa
Muri ESK TSS, hari hasanzwe ibikorwa byo gutubura no kubungabunga imbuto gakondo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hari-kubakwa-ikigo-giteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi-kizatwara-arenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)