Umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurčić yifatiye ku gahanga APR FC bitewe n'ikibuga n'amasaha yashyizeho umukino.
Harabura amasaha make atageze kuri 4 APR FC igacakirana na Pyramids FC mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.
APR FC ikaba igiye gukina na Pyramids FC umukino wa 5 mu myaka 3 iheruka, muri izo nshuro zose nta mukino n'umwe irabasha gutsinda iyi kipe yo mu Misiri kimwe n'uko na yo itarabasha gutsindira mu Rwanda.
Umutoza wa Pyramids FC agaruka kuri uyu mukino, yavuze ko APR FC ari ikipe we yubaha ku giti cye.
Ati "nuhaba iyi kipe cyane kuko ifitemo abakinnyi beza, kuri iyi nshuro tuzakinira kuri iki kibuga, saa munani biradusaba kwitonda birushijeho."
Yakomeje agaragaza ko atishimiye na gato ikibuga bazakiniraho ndetse n'isaha bazakiniraho.
Ati "Kuki bahinduye ikibuga n'amasaha? Ndabizi uzi impamvu babikoze, gusa ibi biri ku rwego rwo hasi tugomba gutekereza iterambere ry'umupira w'Afurika, tugatekereza iterambere ry'umupira w'u Rwanda, utekereza ko bazatera imbere kubera gukinira hano saa munani?"
"Oya tugomba kureba ishusho ngari kandi ntabwo uyibonera ku mukino umwe ko wawutsinze ndetekereza ishusho y'umupira w'u Rwanda bisaba kurebera mu ishusho yagutse, ako si akazi kanjye mumbabarire, wenda dushobora gukinira mu muhanda kubera impamvu zimwe na zimwe."
Yakomeje avuva ko mu minsi ishize yarebye APR FC muri CECAFA Kagame Cup gusa atavuga ko iri ku rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi, gusa ngo bo bari ku rwego rwo hejuru.
Umukino ubanza urabera kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi saa 14h00' ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.