Rayon Sports ishobora gutandukana n'umutoza wayo Afhamia Lotfi nyuma y'umusaruro nkene amaze iminsi agaragaza.
Lotfi ukomoka muri Tunisia yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Gicurasi 2025 avuye mu ikipe ya Mukura VS nyuma yo kuyigeza muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.
Gusa yasinye perezida Twagirayezu Thaddee atamwemera nyuma yavuze ko yumviye visi perezida we, Muhirwa Prosper.
Kuva yagera muri iyi kipe ntabwo yemeje abakunzi b'iyi kipe bitewe n'imikinire ye batemera ndetse na perezida wa Rayon Sports yigeze kuvuga ko atabona akaboko k'umutoza.
Nyuma yo gutangira shampiyona atsinda Kiyovu Sports 2-0, akaza gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ibatsinze imikino yombi, agatsindwa na Police FC muri shampiyona akaba yaraye anganyije na Gasogi United, biravugwa ko ashobora kwirukanwa n'iyi kipe.
Bivugwa ko perezida wa Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera Afhamia Lotfi maze ikipe igakomeza gutozwa n'umutoza wungirije Haruna Feruz waje n'ubundi asa n'utegurirwa kuzaba umutoza mukuru.