Kugira ngo Rayon Sports itandukane n'umutoza Afhamia Lotfi birayisaba kwishyura uyu mutoza miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.
Rayon Sports irimo gushaka gusesa amasezerano yayo n'umutoza mukuru wayo, Afhamia Lotfi kubera kutishimira umusaruro we.
Amasezerano ya Lotfi na Rayon Sports avuga ko mu gihe baba bifuza gutandukana na we bagomba kwimwishyura miliyoni 3 Frw.
Ejo habaye inama yahuje perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ndetse n'abandi basanzwe bamufasha mu buzima bwa buri munsi biga kuri iki kibazo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko perezida Twagirayezu Thaddée yababwiye ko byoroshye gutandukana na we mu gihe amafaranga ye y'amezi 3 yaboneka ni mu gihe yababwiye ko ikipe yo iyo ngego y'imari yo kumuha ntayo.
Ibi byari bivuze ko aba bagabo basanzwe bamufasha gutegura imikino itandukanye bagomba kwishakamo ayo kumuha.
Lotfi uhembwa ibihumbi 3500 by'amadorali bivuze ko mu mezi atatu agomba guhabwa ibihumbi 10 by'amadorali ni ukuvuga arenga gato miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.
Aya mafaranga bayateranyije araboneka ndetse biyemeza kuyatanga bitarenze uyu munsi na we agahabwa ibaruwa imusezerera.
Uyu munsi kandi hateganyijwe inama ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports ndetse na Staff Technique ya Rayon Sports binavygwa ko ari nayo bari bumubwiriremo ko bagomba gutandukana.
Afhamia Lotfi mu mikino ine y'amarushanwa yatoje yatsinzwemo ibiri ya Singida Black Stars, anganya umwe wa Gasogi United atsinda umwe wa Kiyovu Sports.