Ku wa 29 Nzeri 2025, ni bwo Visit Rwanda yatangaje ko yatangiye ubufatanye n'amakipe akomeye yo muri Amerika, ari yo Los Angeles Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) na Los Angeles Rams ikina muri NFL (National Football League), bugamije ahanini kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by'u Rwanda.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye ku isoko ryo kwamamariza muri siporo yo muri Amerika nyuma y'imyaka myinshi rukorana n'amakipe yubatse izina mu mupira w'amaguru ku mugabane w'i Burayi nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na FC Bayern Munich.
Muri bimwe mu bikumiye mu masezerano Visit Rwanda yagiranye na LA Clippers, harimo ko Arena nshya y'iyo kipe yitwa 'Intuit Dome', Visit Rwanda izajya igaragara kuri écrans n'ahakirirwa abakinnyi, kandi u Rwanda rukazakorana n'iyi kipe mu bikorwa by'iterambere no mu kwamamaza kawa y'u Rwanda, ikajya inahacuruzwa.
Intuit Dome, ni Arena yatashywe mu 2024, aho yahise iba kimwe mu bikorwa bya siporo bifite ikoranabuhanga rihambaye ku Isi, ikaba yakira abantu bagera kuri 18.000.
Bamwe mu bohereza ikawa y'u Rwanda mu mahanga bakiranye urugwiro aya masezerano y'u Rwanda na LA Clippers ku bijyanye n'ikawa, bagaragaza ko bizafasha ko ikawa y'u Rwanda irushaho kugaragara muri Amerika ndetse bitume n'isoko ryayo ryaguka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwanda Trading Company yohereza ikawa muri Amerika, Aziya n'u Burayi, Jean Jacques Ndayisenga, yabwiye The New Times ko aya masezerano yitezweho byinshi.
Yagize ati 'Ntabwo turamenya ubwoko bw'ikawa izoherezwa binyuze muri aya masezerano, niba ari imbisi cyangwa ari iyumye, ariko kuba izagaragarayo ni cyo cy'ingenzi. Ukurikije ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda, twiteze ko isoko rizaba rinini.'
Ndayisenga yavuze ko kuri ubu sosiyete yabo yohereza kontineri zigera kuri 200 buri mwaka, aho buri imwe iba itwaye byibuze toni 19,2, mu gihe kimwe cya kabiri cyazo zijya ku isoko rya Amerika. Yavuze ko ubu bufatanye na LA Clippers buzatuma abakiliya babo bo muri Amerika biyongera kurushaho.
Rulinda Emmanuel, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Silverbacks Coffee Ltd, iherereye mu Karere ka Musanze, yavuze ko Amerika yamye ari isoko ry'ikawa y'u Rwanda, aho ari yo yoherezwamo 40% y'ikawa yose u Rwanda rwohereza mu mahanga, ibarirwa hagaiti ya toni 10 na 40 ku mwaka.
Ati 'Ubu bufatanye burerekana ko ikawa y'u Rwanda itanga icyizere. Nubwo tutari mu masezerano mu buryo butaziguye, ariko abari muri uru rwego bose bazagerwaho n'ibyo byiza.'
Yavuze ko uretse kuba isoko rya Amerika risaba ikawa nziza, ni rimwe mu yishyura ku giciro cyiza.
Rubanzangabo David ukorera mu Karere ka Huye na we akaba yohereza ikawa mu bihugu bitandukanye cyane cyane u Bushinwa, akaba yohereza toni nibura 58 ku mwaka, yavuze ko aya masezerano azatanga umusaruro mu bari muri urwo rwego bose.
Ati 'Ibi ntibireba gusa abohereza [ikawa] mu mahanga. Abahinzi na bo bazunguka kuko uko ikawa izabona isoko rinini bizatuma igiciro cyiyongera, bitume benshi bayoboka iyo kuyihinga no kuyitunganya. Ikindi ni uko n'igihugu kizagaragara neza, kandi ibyo bitugeraho twese.'
Umuyobozi wa Nyamurinda Coffee Growers ikorera i Nyamagabe, immaculée Mukamana, yavuze ko aya masezerano azarenga kugirira umumaro abakora ibijyanye n'ikawa gusa ahubwo ko n'abandi bakora ibya Made-in-Rwanda bazungukiramo, aho na bo bizabafasha kuhabona isoko ry'ibyo bakora.
