Myugariro w'umunyarwanda ukinira Nairobi United, Buregeya Prince yishimira kuba yakabije inzozi yarose akiri umwanya zo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Ni nyuma y'uko ikipe akinira ya Nairobi United ku Cyumweru yasezereye Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia kuri penaliti 7-6 nyuma y'uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Buregeya Prince yavuze ko yishimira kuba ageze kuri izi nzozi yahoze arota.
Ati "Ni ibintu nshimira Imana cyane kuko niyo yonyine yabikoze kuko ishobora byose iteka, ni ibintu kuva kera nifuzaga kugeraho, bwa nyuma birakunze kubera Imana. Ndishimye cyane."
Yavuze ko babigezeho nyuma yo kuba ikipe ishyize hamwe kandi ikaba ifite umutoza mwiza.
Ati "Ni ikipe ubona ko ishyize hamwe haba mu kibuga no hanze y'ikibuga kandi abashyize hamwe Imana irabafasha. Kandi ifite umutoza mwiza Nickolas Muyoti."
Buregeya Prince yakiniye amakipe atandukanye APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda. Yanakiniye kandi ikipe y'Igihugu Amavubi.