Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon, abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bavuze ko icyatumye bihutisha ubukwe ntaho bihuriye no kuba Sharon yaba atwite ahubwo byatewe n'izindi gahunda z'akazi.
Tariki ya 17 Ukwakira 2025 ni bwo Sharon na Chryso bakoze ubukwe bwabo bwabaye mu ibanga, hatumirwa abantu bake.
Ni ubukwe bwabaye bwahinduwe kuko bwagombaga kuba tariki ya 22 Ugushyingo 2025 benshi batunguwe n'uburyo bwahinduwe.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko byatewe n'uko bwahuriranye n'igitaramo bazakorera i Burayi mu Bubiligi cyane ko kiri tariki ya 23 Ugushyingo 2025.
Bati "Impamvu ubukwe bwahinduwe byatewe n'uko amatariki ubukwe bwari kuberaho ni bwo dufite igitaramo mu Bubiligi rero twasanze kugihindura bitakunda byanaduhenda dusanga ubukwe ari bwo byoroshye."
Ku makuru y'uko bwaba bwarihitushijwe n'uko Sharon yaba atwite atari byo, ukuri ari impamvu z'akazi.
Ati "kubasubiriza ahantu nk'aha ni iby'agaciro, turabashimira ni ikigaragaza ko batwifuriza ibyiza kandi ntawe bifuriza ko yanyura mu nzira zitari zo nk'abantu bemera Imana, umutima babikorana ntabwo aba ari umutima mubi ahubwo baba bavuga ko mwaba mudutengushye, ntabwo bibabereye kubana muri izo nzira ariko sibyo kuko twabisobanuye tubereka ukuntu urugendo rwagenze, ndetse ko ari impamvu z'akazi."
Nyuma yo gukora ubukwe, Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bari mu myiteguro y'igitaramo bakorera mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels.