Nyuma y'uko Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwambuye uruhushya Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y'Igihugu (National Lottery), iyi Kampuni ivuga ko yo yubarije ibikubiye mu masezerano yagiranye na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ahubwo ari yo yananiwe binabashobora mu gihombo cya miliyari 3 Frw
Tariki 2 Ukwakira 2025 RDB yatangaje ko yambuye uruhushya Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y'Igihugu, ni nyuma yo gusanga itubahirije inshingano ziri mu masezerano, amategeko n'amabwiriza agenga imikino y'amahirwe.
Itangazo RDB yashyize hanze, rigira riti: 'Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y'Igihugu n'imikino y'Amahirwe (NLGC), ruramenyesha abantu bose ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y'Igihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n'amategeko n'amabwiriza agenga imikino y'amahirwe. Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y'Igihugu mu Rwanda."
"Abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa baramenyeshwa ko Inzozi Lotto igifite inshingano zo kubishyura.'
RDB yavuze ko kandi iri gushaka undi mufatanyabikorwa mushya mu mikorere ya Tombola y'Igihugu, 'hakurikijwe amahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.'
Mu kiganiro bagiranye n'Itangazamakuru, uruhande rwa Inzozi Lotto rwasobanuye byinshi kuri uku guhagarikwa ndetse bakuraho urujijo ku cyateye iri yamburwa ry'uru ruhushya ibintu bo bafata nk'akarengane.
Patrick Kaka, Ushinzwe Ubucuruzi muri Inzozi Lotto, yavuze ko basinyanye amasezerano na Leta y'u Rwanda yari ihagaririwe na Minisiteri ya Siporo bumvikana ko hari ijinisha bazajya batanga mu rwego rwo guteza imbere siporo, ibi bikiyongera ku bihembo bazajya batanga.
Aya masezerano ariko akabaha uburenganzira bwo kuba ari bonyine bafite ubu burenganzira bwo gukoresha tombola y'igihugu.
Ati "Inzozi Lotto kuva zatangira gukora zagerageje kubahiriza amasezerano ari yo gutanga ijanisha ringana 20% yumvikanyweho ari n'aho mu kwezi kwa Cumi 2023 amafaranga arenga miliyoni 600 Frw yatanzwe nk'amafaranga yo gusangira ibyinjiye kuva Inzozi Lotto zatangira, yatanzwe habazwe igihe Inzozi Lotto zatangiriye gukora kugeza igihe yatangwaga."
Yakomeje avuga ko nubwo batanze ayo mafaranga ariko n'ubundi hari izindi Kompanyi zakora nk'ibyo bakora kandi ari bo bonyine bafite ubwo burenganzira, icyo bise nko kurenga ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi. Yagarutse nko kuri Tsinda Pe, Tunga, Ikibire Lotto.
Yavuze ko ubwo batangaga ayo mafaranga habayeho ibiganiro bitandukanye bizezwa ko ikibazo cyabo kigiye gukemurwa nta wundi muntu uzongera gukora nk'ibyo bakora kuko ari bo bonyine babifitiye uburenganzira.
Gusa ngo ntibyakunze ahubwo bakomeje gukorera mu gihombo kuko amakampuni yandi akora nk'ibyabo yakomeje kuvuka, leta ngo yagerageje kuyahagrika ari na yo mpamvu yavukaga agakora igihe gito agafunga imiryango ejo hakavuka andi.
Umubano wa Inzozi Lotto na Leta ku masezerano yasinywe na MINISPORTS, waje gushyirwaho akadomo ubwo bishyuzwaga miliyoni 680 Frw nka rya janisha rya 20%, aho banze kuyatanga kuko babonaga n'ubundi nta cyizere cy'uko nibayatanga abakora ibyo bakora bazakomeza gukora kuko na mbere bari babyijejwe ariko birananirana.
Ati "nubwo twakoreraga mu kibuga kirimo abarenga ku masezerano leta yo yakomezaga kubara ya 20% nk'uko bikwiye, ni nayo ari mu ibaruwa RDB yaduhaye angana na miliyoni 680 Frw, twe tukavuga ko nta kibazo twayishyura ariko se ikibazo cy'abandi bantu bakomeza batandukira ku masezerano yacu cyo kirakemuka gute? Aho ni ho havuye kutumvikana bituma havaho guhagarika amasezerano no kwamburwa uruhushya."
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa n'Ubucuruzi bwifashisha Ikoranabuhanga muri Inzozi Lotto, Kalisa Dylain Chris yavuze ko bagiye banagongana cyane n'abantu batsindiraga amafaranga muri izo kampuni zindi bakaza kwishyuza Inzozi Lotto.
Kalisa yongeye gushimagira ko icyatumye batishyura aya mafaranga ari uko nta cyizere berekagwa cy'uko nibayishyura bazakorera ku isoko bisanzuye.
Ati "Niba twarishyuye miliyoni 640 mu kwezi kwa 10/2023 bitarenze mu kwa 10 hakanyuramo violation y'amezi 6, umwaka ukurikiyeho hakanyuramo indi, ni iki cyemeza ko nitwishyura zitazongera kubaho?"
"Kuva icyo gihe twatangira gukorana twagerageje gukurikiza amatekegeko, kwishyura abatsinze ndakeka nta muntu wagiye mu itangazamakuru avuga ko atishyuwe cyangwa ngo yishyuwe igice, kwishyura 20% twumvikanye na leta nk'uko biri mu masezerano."
Avuga ko icyananiranye ari ugukumira abandi bantu bakora nk'ibyabo, bagakorera ku isoko bisanzuye ibintu bavuga ko n'amafaranga leta yakinjije atari yo yinjiza bitewe n'abantu benshi ku isoko bakora Lottery.
Kalisa Chris kandi yavuze ko RDB yabandikiye ibabwira ko nibatishyura ayo mafaranga bazamburwa uruhushya, bahise bandikira Minisiteri ya Siporo bagiranye amasezerano bayibwira ikibazo gihari ko bakicara bakagikemura cyangwa bakajya mu bakemurampaka na RDB barayimenyesha, MINISPORTS ntiyabasubije ahubwo bongeye kwakira ibaruwa ya RDB ibambura uru ruhushya. Ni ibintu byabatunguye cyane kuba MINISPORTS bafitanye amasezerano yaranze kubasubiza RDB igahita ibahagarika.
Aya masezerano y'imyaka 10 bari basinye na MINISPORTS bavuga ko yabateye igihombo kigera kuri miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda nk'uko umunyamategeko wabo, Niyibiza Remmy yabigarutseho.
Icyo bifuza nta kindi ni ukurenganurwa amategeko n'amasezerano basinyanye agakurikizwa hatabayeho guhutazwa k'uruhande runaka.
Muri 2018 nibwo Carousel Ltd yemerewe gukora ibikorwa by'Imikino y'Amahirwe itangira gukora muri Mutarama 2021, amasezerano yasinywe hagati yayo na Minisiteri ya Siporo yari ihagaririye Guverinoma avuga ko 20% y'amafaranga azajya aba yacurujwe azajya mu bikorwa byo guteza imbere siporo mu Rwanda, 70% akajya mu bihembo n'aho 10% ikaba inyungu yabo.
Bamaze impungenge abantu batsindiye ibihembo byabo ko bazabibona nta kibazo na kimwe gihari aho abatarishyurwa batsindiye miliyoni ari 2, abatsindiye amafaranga ari munsi batarishyurwa ni 20.
Mu gihe bamaze bakora, abantu bari hagati y'ibihumbi 30 na 40 batsindiye amafaranga make make atagera kuri miliyoni (buri umwe) ni mu gihe abandi ibihumbi bibiri buri umwe yatsindiye miliyoni.