Kuki amashusho aduhana agaragara n'aho aturengera ntagaragare? – Chairman wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwemeje ko bwamaze kujurira icyemezo cyafashwe na Komisiyo y'Imisifurire kivuga ko icyemezo umusifuzi yafashe ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports byari bikwiye.

Tariki ya 25 Ukwakira 2025, APR FC yakinnye na Kiyovu Sorts banganya ubusa ku busa, hari mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2025-26.

Ubwo umukino wari urangiye APR FC yasohoye itangazo yihanganisha abakunzi b'iyi kipe kubera kudatsinda ariko banagaragaza ko ku ruhande rw'imisifurire rutagenze neza.

Niko guhita batanga ikirego muri FERWAFA bavuga ko umusifuzi yakoze amakosa aho yimye APR FC penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi ndetse n'ikarita y'umuhondo ya kabiri yahawe Ssekiganda Ronald bigatuma ahita abona umutuku itari yo.

FERWAFA ejo hashize ku wa Gatatu yasohoye itangazo ry'imyanzuro ya Komisiyo y'Abasifuzi aho yavuze ko umusifuzi ibyemezo yafashe byari bikwiye.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo babasubije atari byo babasabye ndetse n'amashusho baboherereje bayatesheje agaciro.

Ati 'Ibyo badusubije si byo twabasabye. Twabahaye amashusho agaragaza ibyo turegera, batubwira ko amashusho atagaragara neza ngo agaragara ni kuri Ssekiganda bityo ibitagaragara barakoresha ibyemezo by'umusifuzi.'

Yakomeje avuga ko batumva impamvu ibigagaragaza ibibahana bigaragara ariko amashusho agaragaza ibibafasha ntagaragare.

Ati 'Tukibaza impamvu ibifata ibyemezo bikakaye biragaragara ariko amashusho agaragaza icyadufasha ntagaragare. Twabasabye ko bashyiraho Komisiyo ikabireba atari bo n'aho kuvuga ngo ntabwo babibonye kuki babona ibiduhana ntibabone ibiturengera.'

Chairman wa APR FC yavuze ko ibyo babasubije atabibwira abafana kuko bidasobanutse akaba ari nayo mpamvu ikipe yahisemo kujuririra iki cyemezo cya Komisiyo y'Imisifurire.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025 ikina na Rutsiro FC umukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzabera I Rubavu.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12127

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)