Ibyo byatangarijwe i Kigali ku itariki 1 Ukwakira 2025 mu nama yahuje Chancen International n'abafite ibigo byigisha imyuga n'ubumenyingiro hamwe n'Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB.
Yari igamije gushishikariza abakora muri urwo rwego gukorana na Chancen International kugira ngo yishyurire abanyeshuri benshi baba bashaka kwiga ariko bakagira ikibazo cy'amikoro.
Umuyobozi wa Chancen International mu Rwanda, Niyonsaba Ariane, yavuze ko ubu ibigo bya TVET bafite bitaragera ku kigero bifuza, ari yo mpamvu batangiye kuganira n'ibigo kugira ngo umuhigo bafite uzagerweho.
Ati 'Tumaze imyaka ibiri dukorana na TVET ariko twakoranaga n'ibigo bibiri gusa. Mu 2024 ni bwo twashyizemo imbaraga dusaba RTB kuduhuza n'ibindi kuko ingengo y'imari yacu ingana na 70% twayerekeje ku biga ayo masomo tuzi ko tuzabona nk'ibigo 10 ariko ubu tugize bitatandatu harimo bine byiyongeyeho uyu mwaka.'
Niyonsaba yaboneyeho gushishikariza abayobozi b'ibigo bya TVET kubagana bagakorana kuko ubu biteze kugira abanyeshuri biga ayo masomo babarirwa muri 600 gusa mu 2025 nyamara bafite ubushobozi bwo gufasha abagera ku 2000.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko ikigo nka Chancen ari umufatanyabikorwa ukomeye mu kongera umubare w'abiga muri TVET kuko imbogamizi y'ubushobozi hari benshi izitira.
Ati 'Gahunda ya Chancen International irihariye cyane kuko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyingiro buruhesha akazi ariko imbogamizi bahura na yo ikomeye ni ukubura ubushobozi. Leta ikora byinshi ngo ikiguzi kigabanuke ariko umubare w'urubyiruko rukenera ubumenyi ugenda uzamuka bigatuma hari abashaka kwiga bakabura amikoro.'
Eng. Umukunzi kandi yashishikarije ibindi bigo kwinjira mu kurihira abanyeshuri amafaranga bakazishyura nyuma kuko hari benshi biha amahirwe kandi ari ibintu bikorwa mo mu bihugu byateye imbere nka Amerika n'u Buyapani aho buri wese ushaka kwiga umwuga agurizwa akishyura yarabonye akazi.
Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze Chancen International, Batya Blankers yavuze ko intego ya Chancen ari ugufasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme kandi bubasha kurubyarira imirimo iruteza imbere.
Chancen International yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 ariko nyuma iza no kwagurira ibikorwa muri Kenya, Afurika y'Epfo na Ghana.
Yishyurira abanyeshuri amafaranga y'ishuri bakazishyura babonye akazi gahemba kuva ku 80,000 Frw kandi bakishyura ku ijanisha riri hagati ya 10% na 20% by'umushahara buri kwezi.






