APR FC yasabwe gusezerera Pyramids FC yerekeje mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri aho igiye gukina na Pyramids FC, ikaba yasabwe kuyikuramo.

Ni mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League aho ubanza wabereye mu Rwanda, Pyramids FC yabatsinze 2-0.

Umukino wo kwishyura ukaba ugomba kubera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira 2025 ukazabera kuri 30 June Stadium.

Bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu kuko bagiye saa cyenda n'igice.

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda bakaba basuwe n'ubuyobozi maze bubabwira ko bagomba gukurikiza inama z'umutoza kuko bitera abo bahanganye ubwoba.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yagize ati "Iyo mukurikije inama z'umutoza, bituma ikipe duhanganye igira igitutu. Mwarabibonye ko abakinnyi mwabahangayikishije mu kibuga, na hariya birashoboka cyane."

Yakomeje ababwira ko nibakuba kabiri imbaraga bakoresheje bishoboka.

Ati "Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho."

Kugira ngo ikomeze APR FC irasabwa gutsinda Pyramids FC ibitego bitatu cyangwa bibiri bakajya muri penaliti.

Niyigena Clement
Mamadou Sy na Ishimwe Pierre
Mahamadou Lamine Bah
Seifu Dauda
Niyibizi Ramadhan na Ruhamyankiko Yvan
Memel Raouf Dao umwe mu bakinnyi bitezwe ku mukino wo kwishyura
Rutahizamu William Togui Mel n'umunyezamu Hakizimana Adolphe
Mamadou Sy na Niyigena Clement



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11977

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)