Ibyo bicuruzwa byerekanwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025, kuri gasutamo ya RRA mu Cyanya cy'Inganda i Masoro giherereye mu mujyi wa kigali. Bikaba byarafashwe ku wa 28 Nzeri 2025, ku bufatanye bw'inzego z'ibanze, iz'umutekano n'abaturage.
RRA yasobanuye ko ibyo bicuruzwa bigizwe n'ibitenge 1200, byari bipakiwe mu ikamyo hakoreshejwe amayeri yo kurenzaho sima. Abari batwaye izo magendu baratorotse bariruka, aho bakomeje gushakishwa n'inzego z'umutekano kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko.
Si ibyo gusa, kuko RRA yerekanye n'ibindi bicuruzwa byafashwe mu bihe bitandukanye birimo amabaro y'imyenda hafi 1500, inzoga zihenze, ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubwubatsi n'ibindi byinshi byinjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z'abasora n'Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yatangaje ko amayeri akoreshwa azwi, aburira abijandika muri ibyo bikorwa bimunga ubukungu bw'igihugu.
Yagize ati 'Amayeri yose akoreshwa turayazi, ni yo mpamvu tuburira abacuruzi kunyura mu nzira zemewe, naho ubundi bibe none cyangwa ejo ibicuruzwa bya magendu bizafatwa.'
Paulin yakomeje avuga ko mu minsi isoza umwaka, hari benshi bishora mu bikorwa bya magendu, avuga ko imbaraga zongerewe mu rwego rwo kubikumira.
Yongeyeho ati 'Turabizi ko ari igihe cyo kuzana magendu kubashaka kubikora, ni yo mpamvu twongeyemo imbaraga zibirwanya, kugira ngo abacururiza hano imbere mu gihugu banyuze mu nzira zemewe bakore bunguka, baticiwe isoko n'abinjije ibicuruzwa mu buryo butemewe.'
Uyu muyobozi yibukije ko muri RRA, harimo urwego rushinzwe kurwanya magendu, asobanura ko magendu atari izituruka hanze gusa, ahubwo hari na magendu y'imbere mu gihugu, ndetse ari inshingano za buri wese kugira ngo amayeri mashya y'abijandika muri ibyo bikorwa amenyekane hakiri kare bahagarikwe.
RRA yongeye kandi gusaba abaturage kwaka ifatabuguzi rya EBM, banashishikarizwa gutanga amakuru mu gihe bimwe cyangwa bahawe fagitire idahwanye n'ibicuruzwa baguze kuko ari uburenganzira bahabwa n'itegeko.
Umucuruzi ufatanywe magendu, acibwa amande y'ibihumbi bitanu by'amadolari ndetse n'ibicuruzwa atwaye bigafatirwa, mu gihe uwanyereje umusoro ku nyongeragaciro ahanishwa kwishyura inshuro 10 zawo, yasubira akawishyura wikubye inshuro 20.
Itegeko rivuga ko ibicuruzwa bifashwe, iyo bifite ubuziranenge bwemewe mu gihugu bitezwa cyamunara mu gihe kitarengeje amezi atatu.



