Yubatse iminara y'asaga miliyari 20 Frw: Umusanzu wa Twagiramungu mu guteza imbere ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2025, cyakurikiye umuhango wo kumurika ibikorwa bishingiye ku rugendo rwe rwo kwiyegurira ibyo akora n'umusaruro bimaze gutanga, no kugaragariza abiganjemo urubyiruko ko inzozi zabo zishobora kuba impamo baramutse badakerensa ubumenyi bafite kuko ari cyo gishoro gikomeye.

Iminara yubakwa Tres Infrastructure Ltd yifashishwa mu itumanaho cyane cyane irya internet.

Twagiramungu Venuste akirangiza amasomo muri Hubbard College of Administration (HCA) muri Amerika, mu bijyanye n'Ikoranabuhanga, ntiyari afite igishoro cyo kuba yashinga ikigo nka Tres Infrastructure Ltd.

Yavuze ko ubumenyi yahahashye ari bwo bwamufashishe kubyaza inyungu bike yari afite akanabasha gukorana neza na banki yamugurije amafaranga ikanamuhuza n'umufatanyabikorwa.

Ati ''Icya mbere ni ukuvuga ngo ibibazo biri hano hanze nshobora kubonera umuti ni ibihe?' Akenshi rero ibyo bibazo uzasanga kugira ngo ubibonere umuti udakeneye gutangiza amafaranga. Ahubwo uzasanga ukeneye gutangiza umutwe wawe. […] Iyo umutwe wawe wanawukoresheje neza ubona abaza kugufasha.''

''Negereye ikigo cyitwa BK Capital ni yo yamfashije gushaka umufatanyabikorwa, Ejo bundi tuza kumubona ashyiramo miliyoni 7,4$. […] ubu dufite iminara igera kuri 203, ugiye kubara umunara mu gaciro nibura mu gishoro ufite agaciro k'ibihumbi 70$.''

Kugeza ubu Tres Infrastructure Ltd ni cyo kigo cya kabiri mu Rwanda cyubaka iminara y'itumanaho, cyashinzwe n'Umunyarwanda.

Twagiramungu Venuste kandi ntabwo yashatse ko ibikorwa bye bigarukira ku minara gusa, ibyatumye ashinga mu Rwanda Ikigo Hubbard College of Administration Kigali gitanga amasomo yo muri HCA y'i Los Angeles yizemo, agamije gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rushaka kujya mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ntarindwa Jackson uyobora Ikigo ScriptyLabs Inc gitanga serivisi z'ikoranabuhanga akaba umwe mu rubyiruko rwahuguwe na Hubbard College of Administration Kigali, yahamirije IGIHE ko amaze kunguka ubumenyi burimo n'ubufasha kwita ku mukiliya ukamukurikirana ndetse ukamuha serivisi nziza bigatuma umugumana kuko atongera kwifuza kujya kuyisaba ahandi agusize.

Umuyobozi w'Ishami rya Afurika ry'Ikigo World Institute of Scientology Enterprises (WISE) cyatangije HCA yo muri Amerika, Natalia Nemes Choukri, yavuze ko intego y'iki kigo ari ugufasha ibihugu gutegura abakozi bashobora guhangana ku isoko ry'umurimo, ashimira Twagiramungu Venuste ukomeje kubigiramo uruhare binyuze mu bumenyi aha urubyiruko rw'u Rwanda.

Hanerekanwe filime mbarankuru igaruka ku rugendo rwa Twagiramungu Venuste
Twagiramungu Venuste yibukije urubyiruko ko igishoro gikomeye rukeneye ari ubumenyi atari amafaranga
Twagiramungu Venuste amaze kubaka mu Rwanda iminara 2023 y'itumanaho, ifite agaciro k'asaga miliyari 20 Frw
Natalia Nemes‑Choukri yagaragaje ko bafite intego yo gutegura abakozi bahangana ku isoko ry'umurimo
Twagiramungu Venuste yahurije hamwe abarimo inshuti ze, abafatanyabikorwa n'urubyiruko, mu kubasangiza urugendo rwe mu kwiyegurira ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yubatse-iminara-y-asaga-miliyari-20-frw-umusanzu-wa-twagiramungu-mu-guteza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)