Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2025. Ni ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika cyamamaje muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) ndetse n'iy'umukino wa American Footbal (NFL).
Byitezwe ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1$ bitarenze mu 2029, binyuze mu bukerarugendo.
Hashize igihe Visit Rwanda igaragara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bitandukanye ariko byiganjemo iby'umupira w'amaguru, ibiheruka bikaba byari urugendo yakoranye na Arsenal mu kwitegura umwaka w'imikino wa 2024/25.
Icyo gihe Visit Rwanda yamamajwe ku kibuga cya SoFi Stadium iri mu mujyi wa California, aho yongeye kugaraga mu mukino wa NFL wahuje Los Angeles Rams na Indianapolis Colts.
Nyuma y'uyu mukino, RDB yahise itangaza ko yatangiye kugirana imikoranire na Los Angeles Rams iri mu makipe meza kugeza ubu, akaba ari amasezerano azageza mu 2029.
Si iyi gusa kuko Leta y'u Rwanda yanatangaje ko yanagiranye amasezerano na Los Angeles Clippers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
LA Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball mu Rwanda, ndetse n'ikipe ishamikiye kuri yo ikina mu cyiciro cyo hasi G League ya San Diego Clippers, itange amahugurwa ku batoza b'Abanyarwanda buri mwaka.
Si ukujyayo gusa ahubwo bazajya banahabwa amahugurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, banagire igihe cyo kugera mu Rwanda babereke uko bazamura impano z'abakiri bato muri Basketball.
Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yerekanwe kuri SoFi Stadium ijyamo abafana ibihumbi 70, no kuri Hollywood Park, inzu y'imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.
Visit Rwanda izajya yambarwa ku myambaro y'imyitozo n'iyo gukinana kuri aya makipe yombi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ari amasezerano azashimangira umubano w'u Rwanda na Los Angeles.
Ati 'Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.'
Aya masezerano yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda yiyongereye ku yo u Rwanda rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid yo muri Espagne na FC Bayern Munich yo mu Budage izamura impano z'abakiri bato mu Rwanda.

