Wold Vision Rwanda yatangiye kwigisha abana bakiri ku mashuri uko bategura indyo yuzuye na bo bakajya ku byigisha mu miryango bakomokamo. Ubu ku bigo by'amashuri 129 byo muri aka Karere bahawe umurama w'imboga zitandukanye kugira ngo ku ishuri abana bajye babasha kurya indyo yuzuye.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 27 Nzeri 2025 mu bukangurambaga bwakorerwaga muri GS Saint Kizito Gakeri iherereye mu Murenge wa Rusebeya, ibarurwamo abanyeshuri bose hamwe 1.150, barimo abiga mu ishuri ry'inshuke 155, mu mashuri abanza bagera kuri 707 n'abiga mu yisumbuye 288.
Imibare ya 2024 igaragaza ko binyuze muri gahunda zitandukanye zo kwita ku mikurire y'umwana, mu Karere ka Rutsiro babashije kugabanya igwingira mu bana bari munsi y'imyaka ibiri ku kigero cya 14% mu myaka itanu ishize, bagera kuri 30Â % bavuye kuri 44,4% bariho muri 2020.
Raporo yakozwe muri Mutarama 2025 mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana yagaragaje ko Akarere ka Rutsiro ari ko kari ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye mu Rwanda.
Hagaragaye ko aka karere kari gafite abana bose muri rusange 11.979, muri bo 3.652 bangana na 30,5% bagwingiye.
Umunyeshuri mu mwaka gatatu w'icyiciro kibanza cy'ayisumbuye, kuri GS Saint Kizito Gakeri Tuyishime Pasika w'imyaka 16 mu kiganiro na IGIHE we na bagenzi be bahamije ko amasomo bahawe yatumye barushaho gusobanukirwa indyo yuzuye kandi bagiye kubisobanurira ababyeyi.
Ati 'Naryaga indyo imwe nkumva ko yuzuye kubera nabaga mpaze, ariko ubu nasobanukiwe n'ibigize indyo yuzuye kandi nkayirira ku gihe, turaza kubikangurira ababyeyi kuyitugaburira.'
Undi munyeshuri bigana mu mwaka wa gatatu witwa Uwayo Sugira Felecien ati 'Ntabwo nari nzi ko umwanda ugira uruhare mu mirire mibi, gusa amasomo twahawe n'ingirakamaro ku mirire ariko haracyari icyuho mu kubona amafi kuko twigishijwe ko na yo ari ingirakamaro ku ndyo yuzuye, ababyeyi duturanye tugiye kubasaba kugaburira abana babo indyo yuzuye, kugira ngo turandure imirire mibi.'
Umukozi wa World Vision Rwanda, Ntimugura Jean Yves, yavuze ko muri uyu mushinga uhuriweho wo guteza imbere imirire myiza harwanywa igwingira bahisemo gukorana n'abana kuko ubumenyi bagira ku mirire bwagira uruhare mu mpinduka mu kunoza imirire myiza mu miryango bakomokamo.
Ati 'Umwihariko wo gukora ubukangurambaga bunyuze ku bana bakiri ku mashuri twasanze kubigisha byagira uruhare runini mu mpinduka z'imirire yo mu muryango, kandi na bo baba bakeneye indyo yuzuye, aho tubigisha imirire myiza, isuku n'ubuziranenge bw'ibiribwa.'
Akomeza agira ati 'Mu biganiro umwana agirana n'ababyeyi akwiriye kugira uruhare mu guhitamo indyo agaburirwa kandi babe umusemburo w'impinduka ku mirire myiza yo mu muryango.'
Umukozi w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe gukurikirana Amarerero no kurwanya imirire mibi, Ntawuruhunga Abdulmadjid, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kwigisha abanyeshuri gutegura indyo yuzuye ari kimwe mu byagabanyije umubare w'abana bagwingira.
Ati 'Ku ishuri ni ho haba abana benshi kandi iyo bize ikintu kugishyira mu bikorwa biraborohera, kandi amasomo bigishijwe mu bukangurambagangiro ku ndyo yuzuye, dukeneye ko bayajyana mu giturage aho baturuka bakajya kwigisha no gukangurira ababyeyi babo akamaro ko kuyibatekera, ariyo mpamvu turimo gukorana n'abana bya hafi.'
Akomeza agira ati 'Ibi bizafasha abana gutsinda amasomo biga, kuko iyo bariye neza bibaha gukura no gutekereza ibifiteye sosiyete umumaro, bakazabasha guhangana ku isoko ry'umurimo, kandi bagende bicarane n'ababyeyi babasobanurire ibyo bigishijwe ku gutegura indyo yuzuye.'
Ntawuruhunga yavuze ko mu cyegeranyo giheruka cyagaragaje ko Umurenge wa Rusebeya ari wo uri inyuma mu kugira abana bagwingiye, kuko ufite igipimo cya 48% ari na yo mpamvu bahisemo kuhakorera ubukangurambaga ku buryo barimo kuhashyira imbaraga.
Uyu munsi mu Karere kose ka Rutsiro habarurwa abana 359 bari munsi y'imyakaka ibiri babarurwa mu mirire mibi, barimo abana 39 bafite ikibazo cy'imirire mibi gikomeye n'abana 320 bafite ikibazo cy'imirire cyoroheje.







