Umujyi wa Kigali wanyuzwe n'uko abaturage bawo baserutse ku munsi wa nyuma w'Amagare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko Shampiyona y'Isi y'Amagare muri rusange yashimangiye ko hari aho u Rwanda n'abarutuye bageze mu kwakira ibikorwa no gusigasira umuco nyarwanda.

Ati 'Bitwereka urwego Igihugu cyacu kimaze kugeraho cyangwa na Kigali yacu kuko bisobanuye ko [ibyo mwabonye abantu baserukanye] bihari bisanzwe binakoreshwa mu bintu bitandukanye ni uko hariya twasaga n'abari kubimurika ngo bigaragare.'

'Nk'Itorero abaturage bo mu gace runaka baba basanzwe barifite ugasanga niba mu mudugudu runaka rihari n'ahandi riraboneka. Iyo baba basanzwe badafite Itorero n'ubundi byari kugorana ko ako kanya bahita barishinga.'

Ntirenganya yavuze ko ikindi cyagenze neza cyane ari ibikoresho byakenewe mu gutegura ku mihanda abaturage bunganiyemo Umujyi wa Kigali bimwe barabyizanira kandi ko na byo hari icyo bigaragaza.

Ati 'Uramutse ubwiye ikindi gihugu runaka kitaragera ku iterambere nk'iryo dufite ngo nibashake ibyo bintu bijya ku mihanda yose bashaka aho babikura bakabibura. [...]. Ibyo bitwereka ko hari ahantu tumaze kugera kandi hari ibintu dufite twarabibonye hirya no hino.'

Ntirenganya kandi yaboneyeho gushimira abikorera uburyo na bo bagize uruhare mu gushyira ibikoresho ndangururamajwi ku mihanda kandi babikoranye ubwitange ndetse aboneraho gushima muri rusange uwo muco w'ubufatanye utuma ibintu bigenda neza.

Umujyi wa Kigali wanyuzwe n'uko abaturage bawo baserutse ku munsi wa nyuma w'isiganwa ry'amagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wanyuzwe-n-uko-abaturage-bawo-baserutse-ku-munsi-wa-nyuma-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)