Urubyiruko rwiyemeje gusobanura amayeri mashya akorwamo ibyaha byifashisha ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mukoro rwawihaye ku wa 12 Nzeri 2025 ubwo rwasozaga amahugurwa y'iminsi itanu yateguwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF.

Ni amahugurwa yabereye i Kigali agamije kwigisha urubyiruko kubungabunga amakuru koranabuhanga no kwirinda ibyaha birikorerwaho birimo n'iterabwoba.

Yitabiriwe n'abantu 53 bo mu Rwanda barimo abasirikare n'abapolisi, abiga n'abasoje kaminuza n'urundi rubyiruko.

Ishimwe Élysée wize 'Information System' muri kaminuza, yavuze ko nk'urubyiruko, umusanzu we ari ugusobanurira abandi amayeri akoreshwa mu butubuzi bukorerwa mu ikorabuhanga bakayamenya.

Muri ayo mayeri yagarutse ku bahamagara abandi bababwira ko batsindiye ibihembo kandi nta byo bigeze biyandikishamo cyangwa ngo bakine mu marusahanwa runaka.

Iyo ibyo bibaye hari ababibwirwa bakagira amarangamutima bakemera ibyo babwiye harimo amakuru runaka bakwa ndetse n'amafaranga.

Yongeyeho ko hari abantu mushobora kuba muziranye bakagusaba ko bafunguza konti bakoresheje indangamuntu yawe cyangwa kugura 'sim card' bakayikwandikishaho.

Izo 'sim cards' zishobora gukoreshwa mu bujura kandi uwo zinditseho atabizi ku buryo ashobora no kwitirirwa ayo makosa mu gihe za konti zo zifashishwa mu kunyuzaho amafaranga yibwe kugira ngo nibimenyekana hazakurikiranwe uwo iyo konti yanditseho.

Ikuzwe Rémy yavuze ko kurinda amakuru abantu bafite mu ikoranabuhanga ari mwe mu nzira yo kurwanya ibyaha bikorerwaho kuko uko iyo bibagoye babireka.

Ati 'Umuntu ntakwiye kureba hafi mu gihe ari guhanga ijambo banga kandi agomba no guhisha amakuru y'umwirondoro we. Niba umaze gukoresha mudasobwa ugomba gusiga uyizimije no mu gihe wishyurisha telefone ugomba kubikora uhisha umubare w'ibanga.'

Niyonagira Adelphine we yavuze ko yamenye ko mu mikoreshereze y'imbuga nkoramyambaga urubyiruko rujya rukora amakosa yo kwizerana n'abantu rudafiteho andi makuru na make, rugatangira kubasangiza amakuru yarwo.

Ayo makuru rero ni yo aba ashobora kwifashishwa mu gukora ibyaha byifashisha ikoranbuhanga nyamara abayatanze bo batari bazi ikigamijwe.

Yakomeje ati 'Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere bagenda bahimba andi mayeri ariko twese tubashije kubigiraho amakuru byadufasha kubyirinda.'

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine, yavuze ko hagikenewe ubumenyi ku mutekano mu ikoranabuhanga kuko hakirimo icyuho.

Ati 'Mukomeze kwiga ibyerekeye umutekano w'ikoranabuhanga no gukumira iterabwoba rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibyaha byo kuri murandasi, kugira ngo mu gihe kizaza namwe muzafashe mu kwigisha abandi haba mu Rwanda, muri Afurika n'ahandi ku Isi.'

Yongeyeho ati 'Dukeneye inzobere nyinshi mu by'umutekano w'ikoranabuhanga kuko ubu ntizihagije. Uko ikoranabuhanga ritera imbere n'ibyago bigenda byiyongera ni yo mpamvu dukeneye inzobere nyinshi.'

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri EASF, Maj Faustin Ngaboyimanzi, yabwiye urwo rubyuruko ko kuba rwaturutse mu byiciro binyuranye ari ingenzi kuko rwitwezweho umusanzu ukomeye mu kukaba amahoro mu Karere, umutekano no guhashya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yari yateguwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, EASF
Urubyiruko rw'ingeri zitandukanye ni rwo rwitabiriye aya mahugura ku kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Umutekano w'Ikoranabuhanga Rwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano w'Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n'Itumanaho (NCSA), Kayigi Ghislaine, yavuze ko hakiri icyuho cy'ubumenyi
Nyuma y'amahugurwa hatanzwe impamyabumenyi
Uru rubyiruko rwahuguwe iminsi itanu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwiyemeje-gutanga-umusanzu-mu-gusobanura-amayeri-mashya-akorwamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)