Umunyamabanga wa AS Kigali yaba yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshimiye Joseph usanzwe ari umunyamabanga wa AS Kigali, yaba yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo ari mu maboko atari aye, ni nyuma y'uko arezwe n'umushinja ubu bwambuzi.

Bivubwa ko uwamureze ari uwamuhaye amafaranga ashaka ko amugurisha imodoka ariko ntiyayibona n'amafaranga ntiyayamusubiza.

ISIMBI yagerageje kuvugana n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ariko ntibyakunda kuko umuvugizi wa yo, Murangira B. Thierry atitabaga.

Si ubwa mbere yaba atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha nk'iki kuko no muri 2023, yatawe muri yombi nabwo akurikiranyweho ubwambuzi bushukana yari muri dosiye imwe n'abandi babiri byaguwaga ko banyanganyije abaturage binyuze mu gisa n'urusimbi cyiswe Gold Panning A.I.

Nshimiye Joseph yaba yatawe muri yombi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11838

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)