Umugore wa Tom Close yahishuye uko yamaze imyaka 12 abangamira umugabo we azi ko ari we warenganye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabire Ange Tricia, umugore w'umuhanzi Dr Muyombo Thomas [Tom Close], yahishuye ko yamaze imyaka 12 yarabuze aho ahera abwira umugabo we ko iyo bagendanye mu modoka amubangamira kubera kudahuza ku byo bagenda bumva.

Yabivuze ejo hashize ku Cyumweru ubwo bari mu basangije abitabiriye amasengesho ya "Young Leaders Prayer Breakfast" ubuhamya bw'uko hari byinshi bize mu rugo rwabo rumaze imyaka 12, berekana ko kimwe mu bibafasha ari ukwihangana no kuganira bihoraho kugira ngo bashyire ibintu ku murongo uko bikwiye.

Tricia yavuze ko bakibana yagonzwe n'ikibazo cy'umwanya kuko Tom Close nta mwanya yabonaga kuko uretse kuba yari umuganga n'umuhanzi yahise ahabwa umwanya mwiza mu kazi ari nako bahita babyara, hiyongeraho no gutangira gushushanya ibitabo byifashishwa mu mashuri abanza.

Ngo yageraga mu rugo ahita ajya gushushanya ntabonere umwanya umugore we ni mu gihe we yabaga yakoze ibishoboka byose yamwiteguye nk'umwami ariko ntagire amahirwe yo kubona ibyo yateguriwe kuko yahitaga amubwira ati "ibyo biryo bizane mu biro kuko mfite utuntu two gukora."

Avuga ko yaje gusenga maze Imana ikamuhishurira uburyo agomba kubikoramo, nibwo yicaje umugabo we amubwira ko bamukeneye mu rugo, ajye abagenera umwanya muto, yavuze ko yamwumvise neza cyane, ibintu ahamya ko byatanze umusaruro yaba mu rugo no mu kazi kuko uko gukina n'abana, aganira n'umugore we byatangiye no kujya bimuruhura mu mutwe.

Tricia yakomeje avuga ko ikindi kibazo yari amaranye imyaka 12 ari iyo yabaga yagendanye na we mu modoka kuko batahuzaga, Tom Close yabaga ashaka kumva amakuru undi ashaka kumva indirimbo.

Ati "ikintu nabonye cyiza ariko nkimenye vuba cyanyemeje ko 'communication' ari ingenzi, maranye imyaka 12 na Tom ariko mu myumvire ye akunda abantu bagenda mu modoka imwe, muraza kundabera niba atari ukwikunda sinzi, ngo nibwo bakundana kurushaho,tukagira imodoka duhuriramo twese nayicaramo nkakunda indirimbo we agakunda amakuru. Sinjyezamo nkakubitamo indirimbo, ntirangiye agakubitamo amakuru."

Yakomeje avuga ko byamubabazaga ariko ntavuge, gusa mu minsi ishize Imana yamuhishuriye ikintu gikomeye ari nacyo cyahise gikemura ibyo bibazo byose.

"Bikambabaza ariko simvuge. Ejobundi Imana yampishuriye ibintu bikomeye, yinjiye mu modoka amakuru aba aratangiye nanjye ndimo kwiyumvira uturirimbo natwawe ariko Imana iramfasha sinarakara ndamubaza nti njyewe mbona uruha cyane, mbona ugiye ubanza ukumva uturirimbo mu mutwe hakaruhuka byagufasha."

"Aransubiza ati njye indirimbo ni akazi kuri njye hari igihe dushaka tukibagirwa ko twashatse abantu bafite n'impano nziza y'ubuhanzi, nti uzi ko ari byo, ati njye iyo numva indirimbo ntagira kumva aho ibyuma bihengamye rimwe na rimwe nkahita njya muri studio kandi atari umwanya wabyo ariko amakuru aranduhura mu gihe mwe indirimbo ari zo zibaruhura."

Tricia yasanze yari yaratinze kubibaza kuko yasanze mu myaka 12 yose bamaranye yaramuvunnye, ubu ngo ntagituma agera mu modoka, aba igitunguka akaba yashyizemo amakuru.

Tom Close we yavuze ko yagowe cyane n'amagambo yavuzwe bamaze gushakana, bamwe bati baratandukanye abandi ngo babyaye umuzungu.

Ati 'Twe twahuye n'ikibazo cy'imbuga nkoranyambaga. Twe tukibana haje inkuru z'uko twabyaye umuzungu, hanyuma banarenzaho ko twatandukanye. Njye numvaga ari amafuti sinabiha agaciro, na we yambaza nkamubwira nti 'ko ari wowe bavuga warabyaye?' Igihe kimwe abantu bo mu muryango baramuhamagaye bamubaza bati 'niba mufite ikibazo mwakitubwiye bitaraturika?"

Yakomeje avuga ko ikindi kintu yitaho ari igihe kuko uko umuntu amarana umwanya na mugenzi we, bifite ikintu kinini bivuze. Yagaragaje ko aha umugore we umwanya uhagije iyo bagiye kugira aho bajyana, akitegura neza nyamara atarabikoraga.

Ati 'Mbere nahitaga njya mu modoka ngatangira kuvuza amahoni. Noneho yaza tukagendana turakaye. Naje kubibona mbona ko ari ko ateye, noneho muha umwitangirizwa twaba dufitanye gahunda tugahurira mu modoka.'

Umuhanzi Tom Close yavuze ko ikindi kintu gituma abana neza n'uwo bashakanye ari uko adafata umwanzuro wenyine ahubwo abanza kujya inama n'umugore we.

Trica yavuze ko yasanze yari amaze imyaka 12 n'ubangamira umugabo we



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11747

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)