Umuganga wa Rayon Sports umaze imyaka 30 ayivura ararembye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Mugemana Charles usanzwe uvura Rayon Sports ararwaye akaba atajyanye n'ikipe ye muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura na Singida Black Stars.

Uyu muganga umaze imyaka 30 ari umuganga w'ikipe ya Rayon Sports, amaze iminsi arwaye akaba ari na yo mpamvu atagaragara mu kazi.

ISIMBI yamenye amakuru ko yarwaye akaremba akaza no kujyanwa mu Bitaro aho yanarwariye muri CHUK.

Ntabwo yagaragaye ku mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup wo Singida Black Stars yabatsinzemo 1-0 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Uyu mugabo usanzwe ari n'umubyeyi w'umuhanzikazi Queen Cha ntabwo ari mu staff yajyanye na Rayon Sports muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mugemana Charles amaze iminsi arwaye binatuma adakomeza inshingano ndetse no ku ivuriro rye rya Hope ntabwo ari we urimo gukora.

Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

Mugemana Charles amaze imyaka 30 avura Rayon Sports
Mugemana Charles ararwaye no ku ivuriro rye ntabwo ari we urimo gukora
Yanagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11924

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)