Hegitari zirenga ibihumbi 800 zigiye guhingwa mu gihembwe cy'ihinga 2026A - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubuso buzahingwaho ibihingwa by'ingenzi byatoranijwe mu bice bitandukanye by'igihugu birimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi, ingano, soya n'umuceri, imboga n'imbuto.

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy'ihinga 2026 A cyabereye mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango, Umuyobozi Wungurije wa RAB, ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi Dr. Uwamahoro Florence, yavuze ko iyi gahunda izatizwa imbaraga na gahunda y'amasite asaga 13.000 y'ibyanya by'ubuhinzi ( Food Basket Sites) mu turere twose tw'Igihugu bifite ubuso bwa hegitari hafi 500.000, kugira ngo bifashe mu gukurikirana imyaka iteyemo bityo itange umusaruro wifuzwa.

Yagaragaje ko ari gahunda yatangiye n'ubundi, ikaba ishingiye mu guhuza ubutaka bikozwe n'amakoperative, ibyanya bini nk'ibishanga, mu materasi y'indinganire n'ubundi buryo abaturage bahuza ubutaka bagamije guhinga igihingwa kimwe.

Yifashishije urugero rw'ibigori, Dr. Uwamahoro yavuze ko Leta yifuza ko umusaruro warushaho kwiyongera ku kigero gishimishije, kuko ari na byo biri muri gahunda ya Leta y'imyaka itanu, aho kuri buri site hazaba hari umukozi ushinzwe kuyikurikirana kandi ubufitiye ubumenyi, aho atagera akunganirwa n'abamamazabuhinzi bageza amakuru yose ku muhinzi wo hasi.

Ati 'Ubushakashatsi bwagaragaje ko impuzandengo y'umusaruro w'ibigori mu Rwanda ari toni ebyiri kuri hegitari kandi hashoboroga gusarurwaho toni 10 na 12, kuko imbuto nziza zabyera zihari, bivuze ko bishoboka, maze tukihaza mu biribwa tugasagurira n'amasoko.'

Yeretse abahinzi ko bagomba kwita ku gufumbira imirima yabo bita cyane ku ifumbire y'imborera kuko uretse kuba irimo intungagihingwa, inafasha mu gufata amazi cyane cyane ku butaka bw'umusenyi, bigatuma ihangana n'imihindagurikire y'ibihe bityo ikunganira imvaruganda.

Ati 'Mwakunze kumva bavuga ko ubuhinzi n'ubworozi ari umukenyero n'umwitero, ariko ubu byarahindutse; ahubwo byabaye igisarubeti, ntiwabona uko ugitandukanya, mube ari nako ibindi mubyumva.'

Dr. Uwamahoro yibukije abashinzwe ubuhinzi mu nzego zose ko bagomba kwegera abaturage bakabaha imbuto nziza n'ifumbire mvaruganda ku gihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abarebwa n'ubuhinzi bose 'gushyira ibiro mu murima' kugira ngo barusheho kumenya icyabaye mu mirima yabo, nihanabonekamo ibyonnyi babirwanye hakiri kare.

Umuyobozi Wungurije wa RAB, ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi, Dr.Uwamahoro Florence, yavuze ko abantu bakwiye kubona ubuhinzi n'ubworozi nk'igisarubeti isano bufitanye mu kuzamura umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hegitari-zirenga-ibihumbi-800-zigiye-guhingwa-mu-gihembwe-cy-ihinga-2026a

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)