Abakinnyi batanu ba Rayon Sports basigaye ku kibuga cy'Indege #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi batanu ba Rayon Sports basigaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe kubera kubura ibyangombwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye Singida itsinze 1-0.

Rayon Sports ikaba yagombaga guhagurukana abakinnyi 22 bajya guhangana na Singida Black Stars.

Ubwo bari bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali hari abakinnyi byabaye ngombwa ko basigara kubera ko ibyangombwa bya bo (Passports) byatinze kuboneka.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Passports zabonetse ariko amasaha y'urugendo yari yageze ku buryo batajyana n'abandi biba ngombwa ko basigara.

Bivugwa ko nta gihindutse bagomba gusanga abandi muri Tanzania ejo ku wa Kane tariki ya 25 Nzeri, ni mu gihe umukino uzaba ku wa Gatandatu.

Abakinnyi batanu basigaye ni; Mugisha Yves (Umunyezamu), Rushema Chris (Myugariro), Nshimimana Fabrice (Myugariro), Harerimana Abdelaziz Rivaldo (Rutahizamu) na Habimana Yves (Rutahizamu)

Urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports igomba kwifashisha ku mukino wo kwishyura wa Singida Black Stars
Harerimana Abdelaziz Rivaldo
Umunyezamu Mugisha Yves
Rushema Chris yabanjemo mu mukino ubanza
Myugariro Nshimimana Fabrice yari yabanjemo mu mukino ubanza
Rutahizamu Habimana Yves umwe mu bagomba kubanza mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11925

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)