Umufaransakazi yegukanye Shampiyona y'Isi, Abanyarwandakazi bose ntibasoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransakazi, Gery Célia, ni we wegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare mu batarengeje imyaka 23 mu cyiciro cy'abagore mu gusiganwa mu muhanda, ni mu gihe abanyarwandakazi nta n'umwe wasoje.

Abakinnyi barahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bafata umuhanda ujya i Nyarutarama [mu Kabuga] banyuze ku Gishushu (RDB), baze gukata bagana kuri Kigali Golf Club, bazamuke bagana Kimicanga ku buryo baza kuzamuka mu muhanda w'amabuye wa Kimihurura [Kwa Mignonne], bakomeze bongere banyure kuri KCC.

Iyi ntera ni yo bazengurutse inshuro umunani, ku ntera y'ibilometero 119,3.

U Rwanda rwari rufitemo abakinnyi abakinnyi bane ari bo: Iragena Charlotte, Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha na Nyirarukundo Claudette.

Umufaransakazi, Gery Célia ni we wegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutwara isiganwa ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abakobwa batarengeje imyaka 23, akoresheje amasaha atatu, iminota 24 n'amasegonda 26 ku ntera y'ibilometero 119,3.

Yahigitse Umunya-Slovakia, Chladonová Viktória, yasize amasegonda abiri naho Umunya-Espagne, Blasi Paula, aba uwa gatatu yasizwe amasegonda 12.

Abanyarwandakazi uko ari bane bose nta n'umwe wabashije gusoza isiganwa.

Ni isiganwa ryakinwe n'abakinnyi 85 muri 86 bari bateganyijwe kurikina, ni mu gihe 35 ari bo basoje.

Umufaransakazi ni we wegukanye Shampiyona y'Isi y'Amagare mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 mu bagore
Abanyarwandakazi nta n'umwe wasoje isiganwa



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11935

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)