Togui yarebye mu izamu! APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bya Djibril Ouattara na William Togui Mel byafashije APR FC gutangira CECAFA Kagame Cup irimo kubera Tanzania itsinda Bumamuru FC 2-0.

APR FC yakinaga umukino ufungura itsinda B aho yakinaga na Bumamuru FC yo mu Burundi.

APR FC mu minota ya mbere y'umukino wabonaga irimo ishyirwaho igitutu na n'iyi kipe yo mu Burundi.

Gusa byose byarangiranye n'umunota wa 5 aho APR FC yahise yinjira mu mukino neza.

Byaje kuyiha igitego ku munota wa 7. Hari kuri kufura ku ikosa ryakorewe Memel Raouf Dao maze Bugingo arayitera Djibril Ouattara ahita afungura amazamu.

APR FC muri iki gice cya mbere iba yabonye ibindi bitego hari nka penaliti umusifuzi atatanze ku ikosa ryakorewe Togui, uyu rutahizamu yaje no guhabwa undi mupira mwiza na Dao, acenga umunyezamu ariko myugariro wa Bumamuru ahita awukuraho. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Nyuma y'inshuro nyinshi ashakisha igitego, William Togui Mel yaje kukibona ku munota 74 ku mupira yari ahawe na Memel Raouf Dao. Umukino warangiye ari 2-0.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Mlandege ni mu gihe ku wa Mbere izakina na KMC.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11765

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)