Abo bayobozi ni Amb. Moses Rugema, wagizwe High Commissioner wa Repubulika y'u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya, Tuyizere Thaddée, wagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Byukusenge Jimmy Christian.
Itangazo rishyiraho abo bayobozi ryasohowe ku wa 18 Nzeri 2025.
Bigendanye n'amategeko y'u Rwanda hari abayobozi bagenwa na Perezida wa Repubulika ariko mbere y'uko batangira inshingano bakabanza kwemezwa na Sena y'u Rwanda, ibanje gusuzuma niba ubunararibonye bafite buzabafasha gukora neza inshingano bahawe.
Kuri uyu wa 30 Nzeri ni bwo Sena y'u Rwanda yemeje abo bayobozi batatu bagomba gutangira inshingano ku myanya bagenwemo.
Abo bayobozi bemejwe na Sena nyuma y'uko Raporo za komisiyo zasuzumye dosiye zabo zigaragaje ko bafite ubumenyi n'ubunararibonye buzabafasha kuzuza inshingano zabo.
Amb. Moses Rugema yakoze imirimo itandukanye aho guhera mu 2004 kugera mu 2007 yari umukozi muri Ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza.
Mu 2008 kugeza mu 2013 yari mu bahagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari umujyanama wa Kabiri.
Mu 2014 kugeza mu 2020 yari umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi mu gihe imirimo yaherukagamo yari Umuyobozi ushinzwe Protocol ya Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Senateri Murangwa Ndangiza yavuze ko mu kiganiro bagiranye, yabagaragarije ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano w'u Rwanda na Nigeria mu bijyanye n'ubuhahirane, guteza imbere ishoramari hongerwa umubare w'abashoramari ku mpande zombi ku buryo ibihugu byombi bibonamo inyungu.
Ambasaderi Rugema kandi yavuze ko azakorana n'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda hagamijwe kongera ibyoherezwa muri Nigeria bivuye mu Rwanda no guteza imbere umubano ushingiye ku buhanzi kuko bufite amahirwe yo kuba bwatera imbere muri cyo gihugu.
Tuyizere Thaddée wagizwe Visi Perezida muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ni umugabo wavutse mu 1957, akaba yarakoze imirimo itandukanye mu nzego z'ubuyobozi aho guhera muri Gicurasi 2024 yari umukomiseri muri iyo Komisiyo.
Yabaye kandi umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka kamonyi, aba umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, aba umukozi w'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'ako Karere ndetse yanabaye umurezi mu mashuri abanza.
Senateri Umuhire Adrie yavuze ko ikiganiro bagiranye na we ubwo komisiyo yasuzumaga kandidatire ye, Tuyizere yagaragaje ko mu mirimo yakoze yagiye agira aho ahurira n'uburenganzira bwa muntu mu byiciro bitandukanye nk'abana, abafite ubumuga n'ibindi kandi ngo bizamufasha kuzuza inshingano nka Visi Perezida wa Komisiyo.
Tuyizere yagaragaje ko ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu aho hari imiryango mpuzamahanga ikunze kugaragaza ko butubahirizwa mu Rwanda, ibyo basanzwe bakora ari ukuvuguruza ibyo amahanga akora cyangwa avuga, bagaragariza amahanga ibyo u Rwanda rukora binyuze mu kuzuza neza inshingano.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Byukusenge Jimmy Christian, yijeje ko azakomeza kunoza uburyo bw'imitangire y'amasoko no gukemura ibibazo bikunze kugaragara muri uru rwego.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-y-u-rwanda-yemeje-abayobozi-bashya