Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zahuriye mu nama ya Gatandatu yiga ku mutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izwi nka Proximity Commanders iri kubera mu Mujyi wa Kabale muri Uganda nyuma y'uko iheruka guhuza izo nzego zombi yabereye mu Karere ka Nyagatare muri Kamena 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya kabiri mu Ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yahaye ikaze abahagarariye ingabo z'u Rwanda anashimangira akamaro ku bufatanye hagati ya RDF na UPDF mu kubungabunga amahoro n'umutekano.

Yavuze ko iyo nama igamije gufasha impande zombi kungurana ubumenyi, aho abayobozi b'ingabo ku mpande zombi baganira mu buryo bwo guhuza imbaraga no kwemeranya ku gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo by'umutekano ku mipaka.

Yavuze kandi ko hakenewe kubakirwa ku musingi wamaze kubakwa, harimo gushyiraho uburyo bw'imyitozo ya girikare ihuriweho hagamijwe kubakira no kongerera abasirikare b'ibihugu byombi ubumenyi.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z'u Rwanda akaba ari na we ukuriye abitabiriye iyo nama, Brig Gen Justus Majyambere, yagarutse ku kamaro ko kugira intego imwe ihuriweho, kuganira mu bwisanzure, gufashanya no gukomeza imikoranire.

Yavuze ko ibi biganiro bisanzwe bigaragaza ugushimangira umubano w'impande zombi n'ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro n'umutekano ku mipaka ihurirweho.

Yagize ati 'RDF na UPDF byombi byagize uruhare rukomeye kandi ruhindura amateka mu bihugu byacu.'

Yakomeje agira ati 'Turakomeje kuba umusingi w'amahoro, umutekano n'iterambere ry'igihugu. Ingabo zacu zagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byacu no gushyigikira amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Dushimira abakuru b'ingabo za RDF na UPDF ku bufatanye bwabo budahwema mu gushimangira ubu bumwe bugamije gukemura ibibazo byambukiranya imipaka.'

Uretse abahagarariye ingabo kandi iyo nama yanitabiriwe n'abakozi muri za Ambasade bashinzwe ibikorwa bya Gisirikare, 'Defence Attachés'.

Izi ntumwa kandi zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy'akarere ka Kabale, baganirizwa ku rugendo rw'iterambere ryako mbere yo gutangira inama.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zahuriye mu nama ya Gatandatu yiga ku mutekano
Hagaragajwe ko ubufatanye bw'impande zombi butanga umusaruro
Abahagarariye ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda bari mu nama yiga ku mutekano
Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu Ngabo z'u Rwanda akaba ari na we ukuriye abitabiriye iyo nama, Brig Gen Justus Majyambere, yagarutse ku kamaro ko kugira intego imwe ihuriweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-uganda-zahuriye-mu-nama-ya-gatandatu-yiga-ku-mutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)