Uyu musore yafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, ahagana saa Sita z'amanywa, aho yafatiwe mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Rwasa mu Mudugudu wa Kabanga, ubwo yari kuri moto imuvanye mu Murenge wa Cyanika.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, AIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu musore yafashwe ku bufatanye n'abaturage aho bayihaye amakuru ko babonye umusore wurira moto, afite igifurumba bakeka ko kirimo ibintu bitemewe.
Yakomeje agira ati 'Yafashwe ku bufatanye n'abaturage aho bahamagaye Polisi bavuga ko babonye umuntu wuriye moto, ufite urwikekwe nk'aho afite ibintu bibujijwe. Ni bwo Polisi yari mu muhanda, yaje guhagarika moto, mu isaka ryakozwe, uwari uyiriho bamusangana icyo gipfunyika.'
Yakomeje agira ati 'Turashimira uruhare rw'abaturage mu kurwanya ibikorwa bishobora kuba intandaro y'umutekano muke, aho batanga amakuru kugira ngo biburizwemo n'ababigiramo uruhare bafatwe.'
Ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge n'ibyo yafatanywe kuri ubu ari kuri station ya Polisi ya Gahunga kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw'Ubugenzacyaha.

