Bwa mbere amabuye ya Wolfram aturuka mu Rwanda yageze ku isoko rya Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangajwe na Ambasade y'u Rwanda muri Amerika kuri uyu wa 30 Nzeri 2025.

Ni amabuye yagejejwe muri Amerika na Sosiyete y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikorera mu Rwanda ya Trinity Metals. Yari iyajyanye mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) gitunganya ifu y'amabuye y'agaciro avamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bikoresho bitandukanye.

Tungsten yo mu Rwanda yakiriwe n'abarimo Umuyobozi ungirije wa Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Arthur Asiimwe, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, n'abayobozi ba GTB.

Mu itangazo Ambasade y'u Rwanda muri Amerika yakomeje iti 'Ibi bikorwa by'ako kanya byo gutwara Tungsten ivuye mu Rwanda ijyanwa muri Amerika ni ingirakamaro cyane mu bufatanye bw'impande zombi mu bijyanye n'ubucuruzi. Bigaragaza uburyo u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe mu bijyanye no kohereza amabuye y'agaciro y'ingenzi.'

Ku wa 28 Kanama 2025, ni bwo Trinity Metals icukura ikanatunganya Wolfram mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, yagiranye amasezerano y'ubucuruzi na GTP yo kohereza tungsten muri Amerika.

Aya masezerano akimara gushyirwaho habayeho umuhango wo gupakira Wolfram ya mbere kugira ngo yoherezwe.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals, Peter Geleta, n'Umuyobozi w'Ibirombe bya Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin.

Ibirombe bya Nyakabingo bicukurwamo Wolfram ipima toni 1000 ku mwaka. Ni byo bicukurwamo nyinshi muri Afurika, ndetse intego ni uko uyu musaruro wazikuba kabiri mu myaka ine iri imbere.

Tungsten ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n'amasasu. Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rugaragaza ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24.

Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho kuko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.

Amerika ni irindi soko Wolfram ya Nyakabingo yungutse kuko ubusanzwe yoherezwaga muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.

Trinity Metals yashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga sosiyete ya Nyakabingo Tungsten Mine, Rutongo Tin Mine na Musha Tin and Tantalum Mine.

Muri Werurwe 2025 Trinity yari imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.

Ni yo sosiyete ya mbere muri Afurika yatewe inkunga n'ikigo cya Amerika gishinzwe gushyigikira ibigo by'ishoramari (DFC), hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere imiyoborere.

Iki kigo gifite abakozi bakabakaba 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294. Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

GTP ishamikiye ku kigo Plansee Group gikorera muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika, imaze imyaka irenga 100. Ifite ubushobozi bwo gutunganya Wolfram nziza no kuyisya, ikavamo ifu n'ibyuma bikomeye byifashishwa mu gukora ibikoresho bigize indege, ibyugajuru n'ibya gisirikare.

Wolfram itunganyirizwa mu Rwanda yageze ku isoko rya Amerika
Muri Kanama 2025 ni bwo Tungsten yo mu Rwanda yatangiye gupakirwa ngo yoherezwa muri Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-amabuye-ya-wolfram-aturuka-mu-rwanda-yageze-ku-isoko-rya-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)