Rayon Sports mu mibare nk'iya Munyakazi Sadate wasetswe akiyitangaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports nyuma y'imyaka 6 yongeye gutangaza ko izakoresha Ingengo y'Imari idafite mu ntoki cyangwa kuri konti ahubwo ari imishinga.

Ibi byatangajwe ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025 nyuma y'Inama y'Inteko Rusange isanzwe yabaye itegura umwaka w'imikino wa 2025-26.

Murenzi Abdallah wayoboye iyi kipe akaba ari umunyamabanga w'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe izakoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 z'amafaranga y'u Rwanda.

Abajijwe aho azava yavuze ko ari ayo bateganya kuzakura mu bafana, mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup bazakina, abaterankunga bafite n'abo bateganya ndetse n'azinjira ku kibuga.

Ati "turateganya gukoresha ingengo y'imari ya miliyari 2 Frw, azaturuka ku bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo bitandukanye tuzagenda tubona bitewe n'amarushanwa tuzagenda dukina, muri ariya marushanwa ya Confederation tuzakina harimo ibihembo ariko uruhare rukomeye ruzava mu bafana, aho hose ni ho duteganya gukura umutungo ungana na miliyari 2."

Abajijwe ayo bafite bazaheraho yavuze ko ari miliyoni 400 na zo zizava mu bafatanyabikorwa ba yo barimo Skol, Canal, Akarere ka Nyanza n'abandi.

Ibi bikaba ntaho bitaniye n'ibyo Munyakazi Sadate yigeze gutangaza muri 2019 agitorwa benshi bakamuseka, bakumuha inkwenene ngo arimo gupangira amafaranga adafite, icyo gihe yari yavuze ko azinjiza arenga miliyari 1.5 Frw muri aya ikazakoreshamo arenga. miliyari 1.3 Frw.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru tariki ya 8 Kanama 2025, Munyakazi Sadate agaruka ku ngengo y'imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w'imikino n'amafaranga iteganya kubona, yavuze ko Rayon Sports yihaye intego yo kwinjiza 1, 540, 800,000 Frw.

Aya mafaranga azaba arimo agera kuri miliyoni 800 Frw zizava mu irushanwa rya CAF Champions League izakina guhera mu mpera z'icyumweru mu gihe byitezwe ko abafana bazatanga agera kuri miliyoni 77 Frw.

Rayon Sports iteganya kwinjiza kandi miliyoni 49.5 Frw zivuye mu Gikombe cy'Amahoro, miliyoni 336 Frw zivuye mu bafatanyabikorwa, 128.8 Frw zizava mu kugurisha abakinnyi n'ayandi azava mu yandi marushanwa arimo shampiyona, n'ibindi bikorwa by'ikipe.

Amafaranga ikipe iteganya kuzakoresha mu mwaka utaha w'imikino ni 1,338,150,000 Frw, aho hateganyijwemo amafaranga yo kugenda hishyurwa umwenda wa Miliyoni 600 Frw ikipe ifite.

Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (RRA) kizishyurwa miliyoni 70 Frw, Imodoka y'ikipe itangweho izindi miliyoni 32 Frw mu gihe hari n'abandi bafitiwe imyenda bazahabwa miliyoni 50 Frw.

Murenzi Abdallah yavuze ko Rayon izakoresha miliyari 2 ubu idafite
Sadate yari yakoze umushinga nk'uyu muri 2019 ntiwakunda
Rayon Sports izakoresha miliyari 2



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11796

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)