Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yatunguye abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi abishyura ibirarane by'agahimbazamusyi bingana na miliyoni 75 Frw.
Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo ku wa 4 Nzeri 2025 aho yaganiraga n'abakinnyi abafasha kwitegura umukino wa Nigeria uzaba ejo ku wa Gatandatu muri Leta ya Uyo muri Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Yababwiye ko mu bibazo bafite mu rwego rwo kwitegura uyu mukino hari ibyo agiye gukemura.
Kimwe mu byo yahereyeho ni agahimbazamusyi ko muri 2025 abakinnyi na staff batabonye.
Ni ako kunganya na Lesotho 1-1, yababwiye ko abari muri Nigeria bagiye guhita bayahabwa mu ntoki abandi badahari bakazayabona kuri uyu wa Gatanu.
Aya mafaranga yose hamwe bagomba kwishyurwa akaba agera kuri miliyoni 75 Frw. Yababwiye ibibararane byo muri 2024 nabyo bazabibona vuba.