Perezida Kagame yageze i Dakar, kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025.
Iyi nama ya AFS igiye kubera muri Senegal, ije ikurikira izabereye mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2024 no muri Nzeri 2024, aho zitabiwe n'abahagarariye inzego za leta, abikorera, urubyiruko ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'ubuhinzi bo mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.
Umwaka ushize yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo bw'iterambere ry'ibiribwa mu gihe cy'ikoranabuhanga n'ihindagurika ry'ikirere'.
Biteganyijwe ko iy'uyu mwaka izitabirwa n'abasaga 600 biganjemo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by'iterambere, amahuriro y'abahinzi borozi, ndetse n'abikorera bo muri Afurika n'ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.
Muri iyi nama hazagaragazwa udushya n'ikoranabuhanga, politiki n'uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y'ubucuruzi n'ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry'ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n'abagore babigizemo uruhare.
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma.
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-muri-senegal