Nyuma y'imyaka 13 ryubakwa, isoko Gisenyi ryatangiye gutangwamo ibibanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isoko rya Gisenyi rigeretse inshuro enye, aho buri gice cyaryo gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo ibice byo ku gisenge n'igorofa ryo hasi.

Umushinga wo kubaka isoko rishya rya Gisenyi ni umwe muyahuye n'inzitizi nyinshi zikomeye kuko ryatangiye ryubakwa n'akarere, nyuma rihabwa rwiyemezamirimo, rijyanwa mu nkiko akarere kongera kurisubirana, nyuma kaza kuryegurira abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd.

Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko batangiye kwakira ibigo n'abacuruzi bifuza kurikoreramo.

Ati 'Igorofa ryo hasi n'irya mbere yamaze gufatwa ndetse n'irya kane bigeze kure, ni ibintu bikomeje kutwereka ko inyubako ijyanye n'igihe yuzuye ikenewe.'

Yakomeje avuga ko 'Tugomba kwihutisha icyiciro cya kabiri cy'umushinga cyo kubaka irindi gorofa, mu gukomeza gufasha Abanyarwanda kubona aho bakorera kandi heza.'

Twagirayezu yahamije ko inyubako y'isoko rya Gisenyi yashyizweho uburyo bwo kurengera ibidukikije, ku buryo amazi yose azajya ayivaho bateganyije uburyo bwo kuyafata bakayatunganya bakongera kuyakoresha, kandi bafitemo uburyo bwinshi bw'ikoranabuhanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Déogratias Nzabonimpa yabwiye IGIHE ko isoko ryuzuye, ndetse ryitezweho kwagura ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati 'Imirimo yose yo kubaka inyubako y'isoko yararangiye, harimo gukorwa isuku ya nyuma no gushyira ibintu byose mu mwanya wabyo, kandi nk'Umujyi wa Rubavu wegereye umupaka; abacuruzi bose bakorana n'isoko rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye koroherezwa ubuhahirane.'

Visi Meya Nzabonimpa avuga ko kwimurira abacuruzi bavuye mu isoko rishaje bizaba byarangiye bitarenze Ugushyingo 2025, bigizwemo uruhare n'Akarere na Rubavu Investment Company Ltd (RICO).

Igice cyo hasi kuri iyi nyubako kirimo gukodeshwa amafaranga ibihumbi 20 Frw, igorofa rya mbere rigakodeshwa ibihumbi 18 Frw, muri kabiri ibihumbi 15 Frw, muri gatatu ni 14 Frw, mu gihe ihera ari ibihumbi 10 Frw. Ibi biciro ni ibya metero kare hatabariwemo imisoro.

Igisenge cy'iyi nyubako y'Isoko rya Gisenyi kubera uko cyitegeye umujyi wa Goma, Umusozi wa Rubavu, Ikirunga cya Nyiragongo n'Ikiyaga cya Kivu amakuru IGIHE ifite ni uko Umushoramari mu myidagaduro y'u Rwanda, Coach Gael ari mu bahabengutswe, ndetse akiri mu biganiro na RICO.

Ni isoko ryuzuye rigeze ku gaciro ka miliyari 6 Frw, kubera ko hiyongereyeho amafaranga yo gukomeza inkingi zaryo ngo ryihanganire imitingito no gutunganya igisenge cyabyazwa umusaruro. Mbere ryari ryarateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyari 4 Frw.

Inyubako y'isoko rishya rya Gisenyi yuzuye nyuma y'imyaka irenga 13
Aba mbere batangiye gufata ibibanza byo gucururizamo muri iyi nyubako



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-y-imyaka-13-ryubakwa-isoko-gisenyi-ryatangiye-gutangwamo-ibibanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)