Ni ingingo yagarutseho mu mwiherero w'iminsi ibiri wahurije hamwe abayobozi ku rwego rw'Intara, abagize komite nyobozi z'uturere, ba Perezida b'Inama Njyanama z'uturere n'abahagarariye ibigo bya Leta bikorera muri iyi Ntara.
Wari ugamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye iterambere ry'abaturage birimo amakimbirane yo mu miryango, abana baterwa inda imburagihe, abava mu ishuri n'ibindi byinshi.
Uyu mwiherero waberaga mu Murenge wa Rwinkwavu wari ufite insanganyamatsiko igira iti 'Umuturage ku isonga: Inshingano n'indangagaciro z'umuyobozi.''
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri uyu mwiherero barebeye hamwe ibidindiza iterambere yaba iry'abaturage ndetse no mu nzego bayobora.
Yavuze ko biyemeje kubikemura ku buryo umuturage abasha kugera ku iterambere.
Ati 'Ibibazo by'umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi, hari imiryango ifite amakimbirane twarayibaruye, dufite imiryango ifite abana batari kujya ku ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itemewe, nubwo imibare idakanganye cyane ariko ni abana bacu nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari, dufite abana b'abakobwa baba baratewe inda kubafasha ariko ntibirangirire aho kugira ngo n'ababigizemo uruhare bakurikiranwe n'inzego.''
Guverineri Rubingisa yavuze ko ibi bibazo aribyo bitera ibindi byinshi ku buryo abagize umuryango aho gutekereza uko bashyira hamwe ngo batere imbere ahubwo bahugira muri bya bibazo.
Yavuze ko biyemeje gukorera hamwe mu gukemura ibi bibazo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga.
Yavuze ko buri muyobozi w'akarere yamurikaga udushya afite ku buryo abandi bashobora kutwigiraho.
Ati 'Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kugenda tukabikemura, ni ugukoresha inzego zose, ntabwo twese turakorana kuva ku Muyobozi w'Akarere kugera ku Isibo. Twasanze rero twese tutari twahuza inzego zose ngo dukorere hamwe, twahakuye umukoro ukomeye w'uko tugomba gukorana twese.''
Muri uyu mwiherero hafatiwemo indi myanzuro irimo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari, kubaka ubushobozi bw'abakozi no gukora nk'ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no guha abaturage serivisi nziza, gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru n'ibipimo ngenderwaho.

