Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage barenga igihumbi bivugwa ko bakomerekeye mu myigaragambyo yabaye muri Kenya mu 2024 no mu 2025, bongeye kugaragaza ko bashobora gusubira mu myigaragambyo, nyuma yo kutabona indishyi bari bemerewe na Leta y'icyo gihugu.

Aba baturage bazindukiye ku cyicaro cy'Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya Polisi muri Kenya (IPOA) ruherereye i Nairobi, bavuga ko batishimiye uko amasezerano bari baragiranye na Leta atubahirijwe. Bavuga ko bari bemerewe indishyi z'akababaro nyuma yo gukomerekera mu myigaragambyo yavugwamo imikoreshereze y'amasasu n'urugomo rw'inzego z'umutekano.

Bamwe mu bakomeretse bavuga ko ibyo byabaviriyemo ubumuga, abandi bakabura ababo baguye muri iyo myigaragambyo. Bavuga ko mbere habaye ibiganiro na Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya (KNCHR), aho byari byumvikanywe ko buri wagizweho ingaruka agomba guhabwa indishyi, ariko ngo ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa uko byari byitezwe.

Ann Wanjiku, umwe mu bagizweho ingaruka, avuga ko yarashwe akamara iminsi atabonye ubuvuzi bukwiye, ibintu avuga ko byagaragaye no ku bandi benshi bahuye n'akaga nk'ako. Thomas Nandwa na we wamugaye, avuga ko kutishyurwa indishyi bishobora gutuma bongera kugaruka mu mihanda mu rwego rwo kwigaragambya.

Aba baturage bavuga ko bafite urubuga rwa WhatsApp ruhuza abarenga ibihumbi bitanu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo, aho bavuga ko biteguye gufata ingamba zihuriweho zirimo no kongera kwigaragambya.

Ku ruhande rwa Leta ya Kenya, ivuga ko imaze gutanga asaga miliyoni 674 z'amashilingi ya Kenya ku bantu 505 bemejwe ko bagizweho ingaruka n'iyo myigaragambyo, nubwo hakomeje kugaragara abatishimiye uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Abakomerekeye mu myigaragambyo muri Kenya bavuga ko bagiye kongera kujya mu mihanda basaba indishyi



Source : https://kasukumedia.com/abakomerekeye-mu-myigaragambyo-muri-kenya-bavuga-ko-bagiye-kongera-kujya-mu-mihanda-basaba-indishyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)