Izi telefone bazihawe ku wa 23 Nzeri 2025 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga mu kwaka serivisi za leta.
Muri buri Mudugudu hafashwemo abantu batanu bahawe izi telefone harimo abayobozi b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, abashinzwe imibereho myiza n'abandi batandukanye ku buryo bashobora gufasha abaturage mu kwaka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo.
Umukuru w'Umudugudu wa Nyantoki uherereye mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, Sindambiwe Théoneste, yavuze ko bakoraga urugendo rw'amasaha abiri n'amaguru bagiye gushaka umukozi w'Irembo ku Murenge, ni mu gihe iyo bategaga moto byabatwaraga 3000 Frw kugenda no kugaruka.
Ati 'Ngiye kwinjira mu baturage banjye ngende mbafasha mu kwaka serivisi zimwe na zimwe nko kwishyura mituweli, kwishyura Ejo Heza n'izindi nyinshi kuko byatugoraga kujya kwaka serivisi z'Irembo, uturutse mu Mudugudu wacu kuri moto dutanga 3000 Frw kugenda no kugaruka kugira ngo tubone umukozi w'Irembo ni ibintu rero byari bitubangamiye.''
Umujyanama w'imibereho myiza mu Mudugudu wa Rutoma, Gahamanyi Jean Paul we yagize ati 'Najyaga nkenera nka serivisi zimwe na zimwe ku Irembo bikamvuna kuko kuhagera uteze ni 1000 Frw, ariko ubu serivisi nyinshi nzajya mbyikorera. Icya mbere ayo mafaranga nategeshaga azamfasha mu bindi, noneho ikindi kiyongereyeho nzajya mfasha n'abandi baturage.'
Muhawenimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwabiyange mu Kagari ka Budahanda, yavuze ko hari serivisi nyinshi baburaga uko bishyura bitewe n'ahantu batuye.
Ati 'Bizadufasha kwizigamira ya mafaranga twakoreshaga tujya gushakisha abakozi b'Irembo bari kure yacu, ikindi binadufashe kubona serivisi nyinshi mu buryo bwihuse. Nka njye rwose byamvunaga kuko narimfite agatelefone, ubu rero nishimye cyane.''
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko kuba abaturage benshi bagenda babona telefone zigezweho bibafasha mu iterambere, asaba abazihawe kujya bafasha bagenzi babo mu kubona izo serivisi.
Yagize ati 'Bizadufasha kongera umusaruro kuko umuturage azajya yisabira serivisi atagombye gukora urugendo ajya ku Kagari, ku Murenge n'ahandi ahubwo azajya ayisabira we ubwe yaba ari mu rugo cyangwa mu murima, bizatuma imibereho myiza yiyongera, binafashe abaturage kutica gahunda ze ngo ajye gusaba serivisi zimwe na zimwe ku Kagari.''
Visi Meya Umutoni yavuze ko bazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye mu kugeza izi telefone ku bandi baturage bo mu mirenge itandukanye kugira ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abayobozi-barenga-150-bahawe-smartphones