Ni inkongi yabaye mu masaha ashyira saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2025, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho, mu Mudugudu wa Sinayi, santere ya Kibeho, ahateganye n'Isoko rya Kijyambere rya Kibeho, yibasira inzu yakorwagamo ubucuruzi butandukanye burimo, imigati, kuranguza ubuconsho, resitora n'ibindi.
Abacururirazagamo bavuga ko uyu muriro babonye umanuka muri gisenge, nyuma y'uko amashanyarazi yagendaga agaruka hagahita havuka inkongi, yatangiye itwika mu gisenge, ukomereza ku bicuruzwa byarimo, maze basohoka bahunga nta na kimwe barokoye.
Aba bakeka ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi, mu nsinga ziba ziteranyirije mu gisenge, n'ubwo batabihagazeho neza.
Tuyishimire Kwizera Eric, ni umusore, akaba umwe mu bahakoreraga ubucuruzi bw'imigati, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yamuteje igihombo gikomeye, aho abona atazongera kwegura umutwe mu bucuruzi mu bihe bya vuba kuko ibyo yahishije bisaga miliyoni enye kandi ari zo yacungiragaho.
Ati 'Nk'urubyiruko, nacuruzaga amafaranga y'ibimina, nta kindi umuntu aba yari yatangira gushoramo imari, nta shyamba cyangwa se ikindi cyose cyavaho amafaranga, ubu ni igihombo gikomeye.'
Tuyishime, akomeza avuga ko nta n'ubwishingizi yari afite, ndetse yirinze no kubaza nyir'inzu niba hari ubwinshizi afite bitewe n'uko na we abona neza ko atorohewe n'ibihe arimo kuko inzu ye yahiye yose.
Umuvugizi w'Intara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, Polisi yatabaye ikazimya umuriro, ariko igasanga inzu yangiritse igisenge ndetse n'ibicuzwa by'abaturage.
Yakomeje avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zitameze neza agira ati ''Iyi nkongi bigaragara ko yatewe n'amashanyarazi, biturutse ku nsinga zitameze neza.'
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage ko igihe cyo gushyira amashanyarazi mu nzu bakwiye gukoresha insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi byujuje ubuziranenge bagakorana n'ababihuguriwe, banemejwe n'Urwego rw'Igihugu rugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).



