Ibi babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Nyabihu, hakomerezaga ubukangurambaga bwiswe 'Sobanukirwa RFI 2025'' Ni ubukanguraba bw'aho RFI isobanurira serivisi itanga abayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo bazimenye bazanazisobanurire abaturage.
Zimwe muri serivisi RFI itanga yeretse aba bayobozi harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wazo mu gukemura impaka n'izindi serivisi nyinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Birembo mu Murenge wa Rambura,Twagirayezu Benoit, yavuze ko icyo yungukiye mu bukangurambaga bwa RFI ari uko bakwiriye kuganiriza abaturage bakabungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha.
Yagize ati 'Biradufasha kugabanya ibyaha, bidufashe kubwira abaturage kugira ngo birinde amanyanga yose bakoraga kugira ngo bahimbe ibimenyetso. Turagenda rero tuganirize abaturage izi serivisi RFI itanga nabo bazimenye, uko babungabunga ibimenyetso hagamijwe kubafasha mu kubona ubutabera.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira,Muhawenimana Sarah, we yavuze ko mu byo yungutse harimo gushishikariza abaturage kugana RFI kugira ngo babashe kubona ubutabera bwuzuye, yavuze ko hari ibyaha byakorwaga ariko kubera kutagira amakuru bakabyihorera bikarangira birimo nk'ubujura bwo gutobora inzu n'ibindi byinshi ahamya ko kuri ubu bamenye ko bagana iki kigo kikabafasha.
Umukozi w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Niyonizeye Ignace we yagize ati 'Abenshi mu baturage ntabwo baziko RFI bapima ibiyobyabwenge, ntabwo baziko bapima uturemangingo ndangasano n'izindi nyinshi rero turabibaganiriza kandi tuziko bizagira uruhare mu kugabanya ibyaha inaha.''
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyabihu, Habanabakize Protais, yashimiye RFI kuba yaje kubasobanurira serivisi batanga, abizeza ko basobanukiwe kandi ko nabo bagiye kugenda bakabisobanurira abaturage ku buryo barushaho kubimenya.
Ati 'Hari icyo tugiye gukora, tugiye gusobanurira abaturage serivisi RFI itanga bitume birinda ibyaha, binabakebure ku gufata ibimenyetso byabafasha kubona ubutabera bwihuse. Ikindi twamenye ko uwakora icyaha ikoranabuhanga ryamutahura, turabibabwira nabo babimenye bitume barushaho kwitwararika no kubana neza n'abandi.''
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yashimiye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyabihu kuba bitabiriye ari benshi, abasaba gusobanurira abaturage uburyo serivisi za RFI zabafasha mu kubona ubutabera.
Ati 'Icyo tubifuzaho ni uko izi serivisi zacu mudufasha kuzikwirakwiza mu baturage, turifuza ko babungabunga ibimenyetso, umuturage ugeze ahabereye icyaha nk'aho umuntu yapfiriye, uhageze ahazengurutse umugozi kugira ngo ibimenyetso bibungwabungwe neza bizatume hatangwa ubutabera.''
Dr Nkurunziza yakomeje avuga ko yaba abibwa bapfumuriwe inzu n'ibindi byaha byinshi bikorerwa mu giturage bakwiriye kugana iki kigo kikabafasha kubona ibimenyetso byabafasha mu butabera.








