Ntabwo igihugu kikiri icy'Abahutu, ni icy'Abanyarwanda bose- Minisitiri Dr. Bizimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 23 Nzeri 2025, ubwo yaganiraga n'abasore n'inkumi bitabiriye ibiganiro ku ruhare rw'urubyiruko mu kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri gahunda yiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe'.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko ubumwe bw'Abanyarwanda bwasenywe n'abakoloni bageze mu Rwanda, ari na bo bafashe Umwami utaragiraga ubwoko bakamwita Umututsi, batandukanya Abanyarwanda n'imyemerere bari bafite ku Mana y'i Rwanda ahubwo bababibamo amacakubiri y'amoko ari na yo yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nubwo ubumwe bw'Abanyarwanda bugeze kure bwiyubaka bitaragera aho u Rwanda rwifuza kuko rufite abakuru bakuriye mu irondabwoko rikibazitiye bakarishyira mu bana bigatuma urwo rubyiruko rukeka ko aribyo.

Ati "Mubona abari ku mbuga nkoranyambaga bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside, bamwe bagira ikimwaro noneho bakabeshya ko barokotse Jenoside, kugira ngo babyitwaze babigire iturufu yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimika urwango no kurengera ibyaha byakozwe na ba se".

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abakomoka ku bagize uruhare muri jenoside biyita abarokotse Jenoside harimo Gatebuke, Rugaba n'abandi, abasaba kureka gukomeza guhakana ibyaha byakozwe n'ababyeyi babo.

Ati "Kuvuka ku mwicanyi, ku mu jenosideri hari abo bikiremereye, bakarwana no guhakana ibyaha byakozwe na ba se kenshi baranabikoze bataravuka, cyangwa ari bato cyane, kujya kurwana n'ikibi utakoze. Turabwira urubyiruko ko bakwiye kubireka bakareba icyerekezo igihugu kibaha. Icyerekezo cyo kubana, icyerekezo cy'urukundo, cy'amahoro, kubaka ubumwe, bo bakaba ari na bo bagira inama n'abo babyeyi babo, kugira ngo bereke ababyeyi babo ko u Rwanda ababyeyi babo bakuriyemo, rwigishaga ko igihugu ari icy'Abahutu, ntabwo igihugu kikiri icy'Abahutu, igihugu ni icy'Abanyarwanda bose".

Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n'Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle.

Byitabiriwe n'abagera kuri 350 baturutse mu Karere ka Karongi, Rusizi na Nyamagabe, barimo abahoze mu mitwe yitwara gisirikari, abamotari, abanyonzi, abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, abakora ubukorikori, abakora uburobyi n'abakora mu cyayi.

Mbonyumukiza Fabien w'imyaka 35 watahutse avuye muri FDLR yabwiye IGIHE ko akiri mu mashyamba ya Congo FDLR yabigishaga amateka agoretse, arimo ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n'Abatutsi ndetse ko utashye mu Rwanda bamwica.

Ati 'Iyi gahunda yo kwigisha urubyiruko amateka ni nziza kuko idufasha gusobanukirwa ibyo tutari tuzi bikadufasha kunyomoza abagoreka amateka y'u Rwanda'.

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko rukomoka ku bakoze Jenoside kudahakana ibyaha byakozwe na ba se
Ibi biganiro byabereye mu karere ka Rusizi nyuma y'ibyabereye mu turere dutandukanye
Ibi biganiro byitabiriwe n'abasore n'inkumi barenga 300



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-igihugu-kikiri-icy-abahutu-ni-icy-abanyarwanda-bose-minisitiri-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)