Rumwe rutunganya toni 15 muri 50 rufitiye ubushobozi: Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yeretswe ibibangamiye inganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo mbogamizi Minisitiri w'Intebe yazigejejweho mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amagepfo asura ibikorwa by'iterambere bitandukanye kuva ku itariki 22-23 Nzeri 2025.

Uruganda rwa Huye Animal Feed ni urw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi ruri mu Cyanya cy'Inganda cya Sovu i Huye.

Nyirishema Félix uruyobora yagize ati 'Kimwe mu bibitera harimo imashini yumisha ibiryo by'amafi yapfuye ituma dukora kimwe cya kabiri cy'ibyo biryo. Ibyo bituma tutabasha kubona amafaranga yose akenewe ngo tugure ibyo dukoresha.'

Nyirishema yavuze ko Huye Animal Feed ikora ibiryo by'inkoko, ingurube n'iby'inkwavu ndetse ko bafite isoko rinini mu gihugu no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi ni uko uru ruganda rutarabona umushoramari urugura, icyakora Nyirishema yashimangiye ko hari uwamaze kuboneka witwa Kivu Tilapia ugomba kurugura agakora ishoramari ryagutse.

Mu nganda zagaragajwe nk'izitabyaza umusaruro ubushobozi bwazo bwuzuye harimo urw'Icyayi rwa Mata muri Nyarugruru rubura umusaruro rutunganya ungana na 20% y'uwo rukeneye.

Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cedric yagize ati 'Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 60 ku munsi ariko umusaruro iyo wabonetse ari mwishi nturenga 80% by'uwo dukeneye. Turi kwagura ubuso kuko kuri ubu twongeyeho hegitari 315 zizatangira kwera mu myaka itatu iri imbere twitezeho kuzakemura icyo kibazo.'

Uruganda rwa Mata rufite ubushobozi bwo kohereza ku isoko toni zirenga 200 z'icyayi ku kwezi. Rukorana n'abahinzi b'icyayi barenga 2.240.

Abahinzi n'abasoroma icyayi bavuze ko urwo ruganda ari rwo bakesha imibereho ibafasha kwiteza imbere kuko nk'abasoroma icyayi bavuga ko umwe ashobora kwinjiza ibihubi 70 Frw ku kwezi mu gihe abahinzi bo bitewe n'ubuso bahingaho ayo ashobora kwikuba inshuro nyinshi.

Ubonabukeye Jean Damascène ugihingira muri Koperative COTENYA yagize ati 'Mfite abakozi bahoraho 30 mpemba buri kwezi. Ku kwezi ninjiza miliyoni 3 Frw nkakuramo miliyoni 1.2 Frw mpemba abakozi nkasigarana miliyoni 1.8 Frw.'

Nubwo bimeze gutyo ariko abahinzi bavuze ko hari ikibazo cy'imigezi ibatwarira icyayi harimo uwitwa Nyiramwisho umaze kubatwara hafi hegitari enye ndetse n'ikibazo cy'imihanda mibi idindiza itwarwa ry'umusaruro.

Guverineri w'Intara y'Amagepfo, Kayitesi Alice yavuze ko hari gahunda yo kuhatangiriza igihembwe cyo gutera amashyamba aho bateganya gutera imigano ku mukandara w'uwo mugezi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yabwiye abo bahinzi ko Leta yiteguye kubunganira mu kuyubaka. Ati 'Muzishyire hamwe n'ubuyobozi bw'uruganda murebe ibyo mushoboye noneho muzaze mutubwire Leta dufashe.'

Abahinzi b'icyayi i Nyaruguru bashimangiye ko cyabateje imbere
Nyirishema Félix uyobora Huye Animal Feed yerekanye ko rutunganya umusaruro muke ugereranyije n'ubushobozi bwarwo
Imashini za Huye Animal Feed zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 50 z'ibiryo b'amatungo ku munsi ariko hatunganywa izitarenga 15
Abasarura icyayi bavuga ko umwe yinjiza ibihumbi 70 Frw
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yabwiye bahinzi n'abasarura icayi ko Leta yiteguye kubunganira mu kubaka imihanda
Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, Niyomugabo Cedric yavuze ko bari kongera ubuso buhinzeho icyayi
Uruganda rw'icyayi rwa Mata rufite ubushobozi bwo kohereza ku isoko toni zirenga 200 z'icyayi ku kwezi
Abahinzi b'icyayi b'i Nyaruguru baganirije Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rumwe-rutunganya-toni-15-muri-50-rufitiye-ubushobozi-minisitiri-w-intebe-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)