Uyu mwarimu yafatiwe ku ishuri yigishaho kuwa 17 Nzeri 2025, mu Kagari ka Kinyanzovu, ho mu Murenge wa Cyanzarwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yahamije ko uyu mwarimu afunzwe, ndetse ko yafashwe nyuma y'uko Umuyobozi w'Ishuri yigishaho atabaje ubuyobozi.
Ati "Yafashwe biturutse ku mpuruza yakozwe n'Umuyobozi w'Ishuri yigishaho, kubera ko na we yari atabajwe n'ababyeyi yatekeye umutwe akabambura utwabo, gusa hari n'abarimu bagenzi be bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije."
Gitifu Mugisha yasabye abaturage kurya akagabuye ndetse bakarangwa n'ubunyangamugayo.

Umwarimu yatekeye umutwe ababyeyi abarya amafaranga