Niyo Bosco yasutse amarangamutima ye ku nkumi yihebeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Niyo Bosco yasutse amarangamutima ye ku nkumi yihebeye maze amuhundagazaho imitoma myinshi.

Hari no ku nshuro ya mbere agaragaza umukunzi we, hari mu kumufasha kwizihiza isabukuru ye y'amavuko ejo hashoze taiki ya 9 Nzeri 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "kuri uyu munsi ibyiyumviro by'urukundo nibwo byageze ku Isi. Ugire isabukuru nziza. Wavukiye kugira ngo umutima wanjye ugukunde unakwishimire. Ntabwo ngukunda gusa ahubwo nkunda n'urukundo ngukunda."

Yakomeje amwifuriza kuramba ndetse anamwibutsa ko agomba kumukunda bizira uburyarya, yamusabiye umugisha ukomoka ku Mana.

Amakuru avuga ko Niyo Bosco n'uyu mukunzi we utamenyerewe mu myidagaduro y'u Rwanda bamaze igihe kinini bakundana.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi bitewe n'ubuhanga bwe n'ubutumwa buba buri mu ndirimbo aririmba.

Inkumi yigaruriye umutima wa Niyo Bosco
Niyo Bosco yagaragaje umukunzi we



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11821

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)