Namur: Abanyarwanda n'inshuti zabo bahuriye mu gikorwa bise 'Journée Sportive' Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya 13 kibera mu Ntara ya Namur mu Bubiligi, ku wa 7 Nzeri 2025.

Abatuye muri uyu mujyi ari na wo Murwa Mukuru wa Wallonie utuwe n'abavuga Igifaransa, iyi Journée Sportive bayitangiye mu masaha ya mu gitondo bageza amasaha akuze.

Nk'uko bisanzwe iki gikorwa cyahuje abantu benshi baturutse hirya no hino mu Bubiligi, kikaba umwanya wo gusabana no kuganira hagati y'abakiri bato mu myaka n'abakuze.

Ni gikorwa gitegurwa n'Itsinda ry'abagize Diaspora Nyarwanda muri Namur bayobowe na Lionel Karugarama.

Uretse Abanyarwanda baba muri Namur, igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'Umujyi wa Namur, imiryango irimo Humura-Iyubake AISBL, Convivialité-Rukundo asbl n'ikigo cy'ubucuruzi cya Delhaize.

Ni igikorwa gitangiye kwitabirwa n'Ababiligi benshi bo muri Namur, ku buryo kimaze kugira umurongo w'ibikorwa ngarukamwaka bihuza abaturage batuye muri ako Karere.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Namur na bwo bwabigizemo uruhare rukomeye kuko bwatanze aho gukorera iyo mikino n'imyidagaduro.

Hakinwe imikino itandukanye irimo Umupira w'Amaguru, Tennis, Volleyball, Pingpong, Kubuguza, kugenda n'amaguru bikozwe n'amatsinda menshi agenda intera zitandukanye buri wese mu bushobozi bwe.

Abagenda n'amaguru basuye ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Namur, hakorwa n'ingendo zo gusura ibice bitandukanye bagenda mu bwato bita Croisière.

Bikorwa mu matsinda, abagize buri tsinda bagakina ibyo bashoboye. Imikino myinshi itangira mu gitondo.

Mu bagenda n'amaguru hari abakoze urugendo rw'ibilometero 15, abakoze 10 n'abandi bakoze bitanu.

Lionel Karugarama yashimiye abagize uruhare bose ngo iki gikorwa cy'uyu mwaka kigende neza nk'uko bisanzwe.

Yashimiye abafatanyabikorwa n'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batahwemye kugaragaza ubufatanye muri iki gikorwa.

Yavuze kandi ko iki gikorwa cya siporo gituma Abanyarwanda baganira ku iterambere ry'u Rwanda bakarebera hamwe imishinga bakoze n'indi bifuza kuzakora.

Igikorwa cyashojwe n'ubusabane no gutanga ibikombe cyangwa ibihembo ku bakinnye mu matsinda atandukanye.

Karugarama yavuze ko ari igikorwa kandi gifasha abikorera kumenyekanisha ibyo bakora, cyane ko haba hateraniye abantu benshi bakeneye kubimenya.

Ababyeyi bafite abana bato baratekerejwe aho bateganyirijwe aho abana babo bakinira mu buryo bwihariye.

Umuyobozi wa DRB-Rugali-Section Namur, Karugarama Lionel, yashimiye abitabiriye igikorwa cyiswe 'Journée Sportive'
Umutoni Annick uyobora Humura-Iyubake AISBL mu Bubiligi na we yashimiye abitabiriye 'Journée Sportive'
Abitabiriye 'Journée Sportive' banatembereye mu bwato
Abitabiriye 'Journée Sportive' banakinnye igisoro
Abitabiriye 'Journée Sportive' banakinnye imikino itandukanye irimo Mini-Football, Volleyball n'indi
Abitabiriye 'Journée Sportive' banakinnye na Tennis
Abahize abandi muri 'Journée Sportive' bahembwe
Abitabiriye 'Journée Sportive' banakinnye Umupira w'Amaguru
Abahawe ibikombe basabanye na bagenzi babo

Amafoto: Emmy Uwimana

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/namur-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bahuriye-mu-gikorwa-bise-journee-sportive

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)