Amakuru avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze basanze uwari Mutwarasibo wabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Bamwe mu baturage bavuze ko bamusanze apfukamye, afite umugozi mu ijosi atwikirije igitenge. Amakuru avuga ko yabanje koherereza Umuyobozi w'Umudugudu ubutumwa bugufi amusezera, amubwira ngo 'umugeni aratashye.'
Nyuma yo kwakira ubu butumwa, Umuyobozi w'Umudugudu yagerageje kuvugisha uyu mugabo, ariko asanga telefoni itariho.
Mutwarasibo kandi yandikiye abana be indi baruwa abasezera, ababwira ko agiye kuko arambiwe kubana n'umugore we utaha yasinze.
Bamwe mu baganiriye na TV1, barimo n'abo mu muryango we, bavuze ko umugore wa nyakwigendera yari afite ibaruwa yari yandikiwe n'umuhungu we w'imfura, ivuga ko amusize mu rugo n'ubwo agiye mu gihe kibi, amusaba kwita kuri barumuna be.
Abaturage bavuga ko uyu muryango wa nyakwigendera wari umaze iminsi mu makimbirane aturuka ku kuba umugore ari umusinzi, aho yatahaga ahagana saa sita z'ijoro, nyamara uyu nyakwigendera ntiyanywaga inzoga, bikaba byatumye ahitamo kwiyahura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze,Twagirimana Eduard, yavuze ko bafatanyije n'inzego z'ibanze na Polisi ndetse na RIB, basanze uyu Mutwarasibo yiyahuye.
Yagize ati 'Nibyo koko twahageze batubwira ko bamusanze mu mugozi, dukorana n'inzego z'ibanze na Polisi, gusa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe icyemezo cyo gusuzuma umurambo."
