Umuvugizi wa Singida Black Stars, Hussein Massanza yavuze ko biteguye gukina na Rayon Sports kandi icyo bakeneye ari intsinzi.
Singida Black Stars izahura na Rayon Sports mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Singida Black Stars, Hussein Massanza yavuze ko ikipe yiteguye neza ari yo izakomeza.
Ati "turimo kwitegura na bo [Rayon Sports] barimo kwitegura, duhurire mu kibuga. Buri wese arimo kwitegura ashaka intsinzi. Tudakeneye intsinzi ntabwo twakirirwa dukina."
Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 20 Nzeri 2026 ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania.
Singida Black Stars ikaba yariyubatse yongeramo amaraso mashya aho yaguze Khalid Aucho, Chota Chama n'abandi.