Ni ubutumwa Minisitiri Marizamunda yagarutseho mu ruzinduko ari kugirira mu Bushinwa.
Ni uruzinduko rwanasinyiwemo amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare ku itariki ya 17 Nzeri 2025. Ayo masezerano amaze gusinywa, Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yasobanuye ko ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw'ibihugu byombi bwatangiye mu myaka myinshi ishize.
Minisitiri Marizamunda yavuze ko u Rwanda n'u Bushinwa ari ibihugu bihuje byinshi no ku rwego mpuzamahanga aho nko mu gucunga umutekano byombi byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Yakomeje agaragaza ko no mu nama mpuzamahanga ibihugu byombi bifatanya kuvuga rumwe mu mikoreshereze ikwiye y'imbaraga mu bya girikare.
Ati 'Na none kandi mu nama n'amahuriro mpuzamahanga u Rwanda n'u Bushinwa turafatanya kugira ngo dukore uko dushoboye twumvikanishe ko imbaraga mu bya gisirikare mu miyoborere y'Isi zakoreshwa uko bwikiye.'
Minisitiri Marizamunda kandi yavuze ko ibihugu byombi bikorana mu kugaragaza ko imikoranire hirya no hino ku Isi ikwiye gushingira ku bwubahane bw'impande bireba no kugirana ibiganiro hagamijwe iterambere no kubaka ahazaza hatekanye.
Yongeyeho ati '[U Rwanda n'u Bushinwa] twese turi gufatanya ngo dukore uko dushoboye mu gihe tugaragaye ku rwego mpuzamahanga twumvikane tuvuga ijwi rimwe.'
Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa umaze imyaka 54. Ushingiye ahanini ku bufatanye mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n'ikoranabuhanga.
U Bushinwa bwaje imbere mu bihugu byaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda mu myaka itanu ishize, kandi ryiyongera umwaka ku wundi.
Ryavuye kuri miliyoni 280 z'Amadolari mu 2020, rigera kuri miliyoni 460 z'Amadolari mu 2024.


