Nyuma y'imyaka 15 u Rwanda rugize Icyongereza ururimi rwigishwamo, kurumenya biracyari ikibazo ku barimu batari bake bikaba imbogamizi ikomeye ku ireme ry'uburezi.
Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko 4% by'abarimu bo mu mashuri abanza ari bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza cyifashishwa mu kwigisha, mu gihe 38% by'abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye no mu y'imyuga, tekiniki n'ubumenyi ngiro ari bo gusa ari bo bafite ubwo bumenyi.
Uyu mushinga watangiye mu 2025 uri gushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze. Abarimu bazajya bahugurwa ariko babifatanya n'akazi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Mutezigaju Flora, yabwiye The New Times ko icyo cyuho kiri mu byatumye RQBE yibanda ku gutanga amahugurwa y'Icyongereza.
Ati 'Intego ni ukuzamura ubumenyi bw'abarimu bo mu mashuri abanza, bakava kuri 4% bariho mu 2023/2024 bakagera kuri 90%, abarimu bo mu yisumbuye bakava kuri 38% bakagera kuri 75% muri icyo gihe. Dushaka ko mu 2028/29 twagera kuri 95%.'
Uyu muyobozi yavuze ko nubwo uyu mushinga watangiye mu 2022, ku wa 13 Gicurasi 2025 ari bwo bo n'Ikigo Mpuzamahanga cyigisha Icyongereza cya 'Education First:EF' bashyize umukono ku masezerano ajyanye no guhugura abarimu.
Byitezwe ko EF izamara imyaka ibiri izarangira hahuguwe abarimu ibihumbi 38 mu byiciro byose by'uburezi bwo mu Rwanda. Mu mashuri y'incuke hazahugurwa 2.537, hahugurwe 15.628 bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, abo mu cya kabiri cy'abanza 9.836 mu gihe mu mashuri yisumbuye hazahugurwa 9.999.
Dr Mutezigaju yavuze ko nubwo haherewe kuri ibyo byiciro, gahunda ari uko abari mu burezi bose bazahugurwa biterenze 2025 kugira ngo byibuze bagire ubumenyi busabwa.
Iteka rya Minisitiri Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b'amashuri y'uburezi bw'ibanze riteganya ko ikizamini cy'akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk'ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.
Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko 'Umukandida w'umwarimu akora kandi ikizamini cy'Icyongereza nk'ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.'
Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y'uburambe mu ntera arimo.
Anasabwa kandi kuba yaratsinze 'isuzumabumenyi ry'Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.'
Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.
