Memel Raouf Dao wa APR FC ahangayikishijwe n'abakomeje kumwiyitirira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Burikina Faso ukinira APR FC akomeje kwiyitirwa ku mbuga nkoranyambaga aho batangaza ibintu mu izina rye.

Byose byatangiye ubwo APR FC yari imaze gutombora Pyramids FC yo muri Misiri, uyu mukinnyi wari umaze iminsi mike asinine APR FC, benshi babonye ubutumwa bwapositinzwe kuri Instagram mu mazina y'umukinnyi Memel Dao akoresha "memeldao8".

Yarimo avuga ko bagomba kuza gusezerera Pyramids FC yari imaze iminsi isezerera iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ubwo iyi kipe yari muri CECAFA Kagame Cup yongeye gushyiraho indi post akaba ari nabwo hagiye hanze amakuru ko atari iye.

Yongeye gusa n'ugaruka mu mitwe ya benshi ejobundi ubwo Pyramids FC yatsindaga Al Ahli yo muri Saudi Arabia 3-1, yagaragaje ko bazatsinda iyi kipe.

Icyo gihe yagize ati "Ni Pyramids tukakaba intare. Nta bwoba dufite."

Ibi byakwiriye igihugu cyose ndetse n'ibitangazamakuru bibyandikaho.

Mu gushaka kumenya ukuri, ISIMBI yavuganye na Memel Raouf Dao maze ahakana aya makuru avuga ko iyo Konti ya Instagram atari iye.

Ati "Oya sinjye, ntabwo ari njye. Abantu banabimbwiye ariko sinzi uko nabihagarika."

Yavuze ko we iyo akoresha ubu akoresha amazina ya @daomemele (Dao-Memel) ifite abantu 992.

Iyi ikaba ikoresha @memeldao8 (Memel Dao Raouf) ikurikirwa n'abantu 5225 yahakanye ko atari iye.

Dao ahangayikishijwe n'abakomeje kumwiyitirira
Konti ya nyayo akoresha
Yemeje ko yamwiyitiriye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11938

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)