Kirehe: RFI yabobanuriye abayobozi b'inzego z'ibanze uko babika ibimenyetso mu gihe habaye ibyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 ni bwo RFI yakomereje ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' mu Karere ka Kirehe, ahahurijwe hamwe abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikumvikana barenga 200 hagamijwe kubasobanurira serivisi iki kigo gitanga.

Aba bayobozi beretswe ikiguzi gisabwa umuntu ushaka serivisi za RFI, banasobanurirwa uko babungabunga ibimenyetso mu gihe habaye icyaha kugira ngo bizatanga umusanzu mu butabera.

Pasiteri wo mu Itorero rya ADEPR, Muhigira Faustin, yavuze ko amakuru ya RFI basobanuriwe amenshi yari mashya kuri bo ariko ko yaje asubiza ibibazo byinshi bari basanzwe bafite, yavuze ko bishimiye ko RFI ifite ubushobozi bwo gutahura impapuro mpimbano n'ibindi byinshi byajyaga biteza ibibazo muri rubanda.

Ati 'Ubu badusobanuriye ko babandi bakora ibyaha bagasibanganya ibimenyets, batubwiye ko bafite ubushobozi bwo kubitahura bikaba byakwifashishwa mu butabera, bizatuma rero ihohotera rigenda rigabanuka kuko akenshi umuntu ushaka guhohotera abanda agerageza gusibanganya ibimenyetso.''

Iturerere Liliose yavuze ko yasobanukiwe ko ahabereye ibyaha we n'abandi baturage batagomba kuhegera ahubwo bazajya bahashyira ibimenyetso kugira ngo bifashe inzego z'umutekano.

Ati 'Nk'umuntu wiyahuye, nasobanukiwe ko mu gihe ngiye nkafata ku mugozi yizirikishije, ibimenyetso bishobora kugaragaza ko nanjye naba nagize uruhare muri ubwo bwicanyi kandi wenda ndengana. Ikindi nabashije kumenya ibiciro by'ibizamini bya DNA n'ibindi byinshi ku buryo ndi bubisangize abanda baturage nabo bakabimenya.''

Umuyobozi wungirije w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe, Mukaneza Pelagie, yashimiye RFI yafashe umwanya wo gusobanurira abayobozi serivisi batanga, avuga ko benshi batari bazi neza imikorere y'iki kigo ariko ko buri wese yasobanukiwe ku buryo yabasha no kwigisha abanda.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko abaturage bose bakwiriye kumenya serivisi batanga kuko ari bo zashyiriweho, yatanze ingero ku nyandiko mpimbano zikunze gukoreshwa mu bintu by'amahugu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi.

Ati 'Umuturage akwiye kumenya serivisi dutanga kugira ngo igihe bibaye ngombwa aziyambaze zibe zamurenganura zimuhe ubutabera bunoze. Ikindi gikomeye igihe habayeho ihohoterwa n'iyo umuntu yaba yasambanyijwe n'abarenze umwe abo bantu bose baramenyekana gusa bisaba ko ibimenyetso byafashwe bibe byafashwe neza bikanabungwabungwa neza.''

Dr. Karangwa yavuze ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kugana RFI mu gihe abona ko umwana we hari ibyahindutse mu buzima bwe, bakamupima akamenya ingano y'ibiyobyabwenge afata akaba yatangira kumugira inama zo kubireka.

Yavuze ko muri ubu bukangurambaga bwa Sobanukirwa RFI 2025, bifuza ko abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abavuga rikijyana babafasha gutanga ubutumwa mu baturage ko ahakorewe icyaha babungabunga ibimenyetso kugira ngo bizagire umumaro mu butabera.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa yasabye abayobozi ba Kirehe gusobanurira abaturage ibijyanye na serivisi batanga
Abayobozi ba RFI basubiza bimwe mu bibazo byari bifitwe n'abayobozi bo muri Kirehe
Abayobozi bo mu Karere ka Kirehe basobanuriwe ibijyanye na serivisi RFI itanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-rfi-yabobanuriye-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-uko-babika-ibimenyetso-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)