Umunsi ku wundi u Rwanda rwakira abanyamahanga baturutse mu bihugu byinshi byo ku Isi, bamwe baje kuhakorera by'igihe gito no kuhatemberera, abandi baje kuhatura, ari na ko hari abahitamo kuhakorera ibirori bitandukanye birimo n'imihango y'ishyingirwa.
Ibi bituma hari abibaza niba hari amategeko ashobora kugenga igikorwa cy'ishyingirwa igihe bombi ari abanyamahanga, kuko ibimenyerewe ari ishyingirwa ry'umunyamahanga n'umunyarwanda.
Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n'umuryango, mu ngingo yaryo ya 210 iteganya ko ishyingirwa hagati y'abanyamahanga ribereye mu Rwanda, ku byerekeye imihango y'ishyingira, hakurikizwa itegeko ry'u Rwanda.
Rikomeza rivuga ko ku byerekeye ibisabwa by'ishingiro, hakurikizwa itegeko ry'igihugu cya buri wese mu bashyingiranwa iyo bitabangamiye amategeko ndemyagihugu n'imyifatire mbonezabupfura y'Abanyarwanda.
Ku birebana n'uburenganzira bwa buri muntu bukomoka ku ishyingirwa n'ubw'abana, iyo nta masezerano bagiranye ubwabo, hakurikizwa itegeko ry'aho baba.
Ku byerekeye umutungo wabo, iri tegeko rivuga ko iyo abanyamahanga bashyingiranywe nta buryo bw'imicungire y'umutungo bahisemo, hakurikizwa itegeko ry'aho uwo mutungo uri.
