Umuhanzi The Ben yavuze imyato umuhanzi w'Umunyabigwi mu Njyana Gakondo, Intore Massamba amusabira Imana gukomeza kumurinda kuko ari urumuri rumurikira benshi.
Ni mu butumwa uyu muhanzi witegura kujya mu Bwongereza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati 'Massamba uri urumuri rutumurikira, Imana ijye ikomeza kukuturindira.'
Amubwiye aya magambo mu gihe Massamba aheruka kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki aho yakoze igitaramo yise '30/40 y'Ubutore'. Icyo gihe yizihizaga imyaka 40 amaze mu muziki na 30 ishize igihugu kibohowe mu rugamba na we yagizemo uruhare.
Nyuma gato y'iki gitaramo yashyize hanze album ye nshya yise 'Mbonezamakuza' igizwe n'indirimbo 25 mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka amaze mu muziki.
Intore Massamba mu myaka 40 yamaze mu muziki yakoze indirimbo nyinshi kandi nziza zagiye zigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunda injyana gakondo.